Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Tunisia nyuma y’urupfu rwa perezida wabo
Nyuma y’uko inkuru y’urupfu rwa Perezida wa Tunisia Beji Caïd Essebsi rumenyekanye kuri uyu wa kane tariki 25 Nyakanga 2019, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yihanganishije abo mu muryango we, guverinoma y’igihugu ndetse n’abanya – Tunisia bose.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Mbabajwe n’inkuru y’urupfu rwa Nyakubahwa Beji Caïd Essebsi, perezida wa Tunisia akaba n’umwe mu bayobozi ba Afurika. Twihanganishije cyane abo mu muryango we, guverinoma ndetse n’abaturage ba Tunisia.”
Uyu musaza w’imyaka 92, wabaye wa mbere wa Tunisia watuwe mu matora anyuze mu mucyo nk’uko BBC ibivuga, yajyanywe kwa muganga kuwa gatatu ariko ntihatangazwa indwara yari imushyize hasi.
Perezida Essebsi, ni we wari perezida ukuze kurusha abandi bose ku isi ukiri mu mirimo. Biteganyijwe ko perezida w’inteko ishinga amategeko ya Tunisia Mohamed Ennaceur ari we uba umusimbuye by’agateganyo.
Perezida Essebsi, mu ntangiriro z’uyu mwaka yari yatangaje ko atazongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu, mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa 11 uyu mwaka.
Saddened to learn of the passing of His Excellency Beji Caïd Essebsi, President of Tunisia and African statesman. Our sincere condolences to his family, and the Government and people of Tunisia.
— Paul Kagame (@PaulKagame) July 25, 2019
Komisiyo y’amatora muri iki guhugu, itangaza ko amatora yari kuba tariki 17 Ugushyingo 2019 agomba guhita yigizwa imbere.
Essebsi yari umunyamategeko wigiye i Paris mu Bufaransa, mu myaka irenga 60 amaze muri politiki akaba yarakoze imirimo itandukanye irimo nko kuba minisitiri w’umutekano mu gihugu, ndetse na perezida w’inteko ishinga amategeko.
Yatangiye kumenyekana nyuma yuko uwahoze ari perezida wa Tunisia Zine el-Abedine Ben Ali ahirikiwe ku butegetsi mu 2011, nyuma y’imyaka 23 yari abumazeho.
Tunisia yakomeje gufatwa nk’urugero rwa demokarasi nyuma y’impinduramatwara yiswe “arab spring” yahiritse benshi mu bari abaperezida mu bihugu by’abarabu.
Mu bihe bya vuba, igihugu cye cyagiye kivugwamo ihungabana ry’ubukungu, kubura akazi ndetse n’ibitero by’imitwe ya kisilamu.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
RIP your excellency the president of Tunisia.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.
sorry to hear such bad story! RIP