Perezida Kagame yatashye inyubako z’umupaka uhuriweho n’u Rwanda na Congo
Perezida Kagame hamwe n’umuherwe w’umunyamerika Howard G Buffet batashye inyubako z’umupaka wa la Corniche wagizwe one stop border post Rubavu.

Ni inyubako zijyanye n’igihe kuko zirimo ibikenerwa byose ku muntu ugeze ku mupaka harimo, serivisi z’abinjira n’abasohoka, ibikorwa by’imisoro, serivisi z’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB, kuvunjisha amafaranga, banki, inzu zo guhahiramo hamwe naho gufatira amafunguro, ku bafite imodoka bakazajya babona umwanya wazo.
Ni inyubako zuzuye zitwaye akayabo ka miliyoni 9 z’amadolari y’Amerika angana na 7,566, 742,800 Frw yatanzwe n’umuherwe Howard G Buffet mu Kubuza 2014 igomba kuzura mu mezi 18.

Byari biteganyijwe ko inyubako zuzura nyuma y’amezi 18 zitwaye akayabo ka miliyoni 18 hakubakwa inyubako ibihugu bihuriyemo, ariko ubuyobozi bwa Congo bwarabyanze bituma buri gihugu cyubaka inyubako yacyo, iy’u Rwanda ikaba yarubatswe sosiyete y’abanyakoreya yitwa Dongil construction Co.
Yagize ati “Ubusanzwe one stop border post bivuze ko haboneka umukozi wa Congo n’u Rwanda bakorera hamwe kuri buri ruhande, dutegereje ko na Congo irangiza kuzura izo serivisi zigatangira kandi twifuza ko zarushaho korohereza ubuhahirane bw’ibihugu byombi.”
Umupaka watashywe ugiye korohereza abawuukoresha kubera ibikorwa by’ikoranabuhanga, amasezerano y’ibihugu bya CEPGL yasabaga ko wajya ukora amasaha 24 kuri 24 ariko ntibyashoboye gukomeza kuko u Rwanda rufungura amasaha 24 naho ikawufunga saa yine z’ijoro.

La Corniche one stop border post yatashywe, ikoreshwa ku munsi n’abantu babarirwa mu bihumbi 4 na 5, naho umupaka unyurwaho n’abantu benshi ku mugabane w’Afurika ukaba umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi unyurwaho n’abantu babarirwa mu bihumbi 40 na 50.
Nkuko Banki Nkuru y’igihugu ibitangaza, igaragaza ko inyungu ikomoka mu bucuruzi bwambukiranya imipaka igenda izamuka, aho yavuye kuri miliyoni 51 z’amadorari ya Amerika muri 2015, ikagera kuri miliyoni 66,2 z’Amadorari muri 2016.
Ohereza igitekerezo
|
Iki ni igikorwa cy’iterambere kizagira uruhare mu kongera ubukungu bw’igihugu cyacu biturutse kuri serivisi n’imisoro n’amahoro
Iki ni igikorwa cy’iterambere cyo kwishimira,kizagabanya umwanya umuntu yamaraga ategereje service kandi kizongera ubukungu bw’igihugu buturutse ku misoro n’amahoro na serivisi
Iki gikorwa kirashimishije kandi bizagabanya umwanya umuntu yatskazaga ategereje serivisi kuko zizatangirwa hamwe
nibyiza cyane rwose,bizadufasha cyane kwiteza imbere nk a banyarwanda,twakoreragayo.