Perezida Kagame yasuye uruganda rwa YDA na NOVA

Perezida Kagame akomeje kugirira urugendo mu gihugu cya Turukiya aho ari gusura inganda n’abashoramari abashishikariza gushora imari mu Rwanda mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’u Rwanda n’ibikorwaremezo.

Uyu munsi tariki 22/03/2012, Perezida Kagame yasuye uruganda rwa YDA ruzobereye mu bwubatsi. Abayobozi n’abakozi ba YDA beretse Perezida Kagame amashusho y’ibikorwa bakora harimo kubaka inyubako ndende (sky scrapers) bakoresheje ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yasuye aharimo kubakwa inyubako nini cyane ifite aho batunganyiriza indege. Iyo nzu ishobora kwakira indege nini 23 n’intoya 13. YDA ni imwe mu masosiyete yihariye mu kubaka ibibuga by’indege.

Urundi ruganda perezida Kagame yasuye rwitwa NOVA ruzobereye mu gukora ibyapa byo kwamamaza ndetse n’ibikoresho byo mu mahoteli, ibitaro, n’amazu y’ubucuruzi.

NOVA ni sosiyete yihariye mu gukora ibikorwa byo gutunganya imbaho n’ibyuma bya aluminium bishobora gukorwamo utubati, ameza n’intebe bikoranye ubuhanga bikoreshwa mu mahoteli manini, ibitaro n’amaduka manini.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu ruganda YDA mu mafoto:

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka