Perezida Kagame yashimye uruhare rw’abagore mu iterambere ry’Igihugu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimye cyane uruhare rw’abagore, byumwihariko abo muri Unity Club, mu kubaka iterambere ry’Igihugu n’imibereho myiza y’Abaturage.

Abagore bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry'Igihugu
Abagore bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu

Yabigarutseho mu ijambo yavugiye mu muhango wo gusoza ihuriro rusange ry’umuryango wa Unity Club Intwararumuri, wabaye mu ijoro ryo ku itariki 16 Ukwakira 2021, hanizihizwa isabukuru y’imyaka 25 uwo muryango umaze ushinzwe.

Mu ijambo rye yagize ati “Ndashimira abari n’Abategarugori, babaye igitekerezo, baba igikorwa kijyanye n’ubumwe bw’Igihugu cyacu birangwa na Unity Club, ndabashimira cyane.

Ati “Abadamu, abategarugori n’abari mu mateka yacu, mu buzima bw’Igihugu cyacu ntawabura gukomeza kubashimira, ndetse nizera ko muri ibyo byose ari ibigaragara ari n’ibindi tubatezeho byinshi biri imbere”.

Perezida Kagame yiseguye ku bagabo, ababwira ko burya uvuze umugore aba avuze n’umugabo, n’uvuze umugabo aba avuze umugore.

Avuga ko abo bantu bombi ari magirirane, aho yavuze ko buri wese agira icyo yihariye ashoboye ku giti cye, ariko bikaba akarusho aho yuzuzanya n’abandi, ari na ho yahereye avuga uruhare rw’umugore mu buzima bwe.

Yagize ati “Nanjye ndi mu bagira amahirwe yo kugira abari n’abategarugori mu buzima bwanjye, uhereye ku bakubyara, ngakurikizaho uwo mushakana, ngakurikizaho abo mubyara ndetse wagira amahirwe abo mubyara na bo bakabyara, ndetse bakabyara abakobwa”.

Arongera ati “Ibyo mvuga ku giti cyanjye ndabizi ko mbisangiye namwe mwese cyangwa abenshi muri mwe, mu buzima bwanjye bw’akazi hari abakuyobora, nagize abanyobora igihe kimwe ku ruhande rumwe, ngira n’abanyobora igihe cyose.

Igihe kimwe ubwo ni hanze mu kazi gasanzwe, abakuyobora igihe cyose bakaba abo mubana, ni abo tubana nyine nabavuze, ni uguhera ku bakubyara, abo mwashakanye abo mubyara n’abo babyara”.

Yakomeje agira ati “Kugeza ubu ayo mahirwe ndayafite, amfasha no mu kandi kazi nshinzwe, namwe ayo mahirwe ndayabifuriza, kandi murayafite ariko ushobora kugira ayo mahirwe ntunanamenye ko uyafite, abafite ayo mahirwe bakabimenya ni byiza mukomereze aho, abafite ayo mahirwe ariko ntibabimenye, babimenye, abayafite ntibashake kubimenya, tuzabafashe kugira ngo bayamenye”.

Yavuze ko Igihugu cy’u Rwanda, n’amateka yakiranze byose biri mu buzima buranga abantu, asaba buri wese kugaragaza uruhare rwe mu iterambere ry’Igihugu mu gihe akiriho, abibutsa ko umuntu adakwiye kubaho ngo yibagirwe abandi.

Ati “Buri wese uko yicaye hano, umwanya wawe urahari, igihe ukiriho ufite icyo ubereyeho kugeza igihe uzaba utakiriho, icya mbere tuberaho, hera kuri twe umuntu aba ariho, icya kabiri umuntu aberaho ni undi muntu, kubaho ku giti cyawe no kubaho ku giti cy’undi muntu”.

Perezida Kagame yavuze ko kubaka ubwo bumuntu Unity Club iharanira byaturutse ku gitekerezo cy’abagore, ari na ho ahera abashimira ko izo ndangagaciro batazihereranye ahubwo bazigeza no ku bagabo, na bo bibona muri Unity Club.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka