Perezida Kagame yasabye urubyiruko kuzaba Intare ntibazabe Imbwa (Video)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’Igihugu yasabye urubyiruko kutazaba Imbwa bakaba Intare kuko ibihe biri imbere ari ibyabo.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kuzaba Intare ntibazabe Imbwa
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kuzaba Intare ntibazabe Imbwa

Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu Karere ka Nyagatare ubwo Umuryango FPR-Inkotanyi hamwe n’andi mashyaka umunani bafatanyije bari mu gikorwa cyo kumwamamaza muri ako Karere ku mwanya w’umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe kuzaba tariki 14 Nyakanga ku Banyarwanda bari hanze y’Igihugu na 15 ku bari imbere mu gihugu.

Perezida Kagame yababwiye ko ibikorwa by’amajyambere bahabwa atari ukubagirira neza gusa ahubwo ari ngombwa kandi ko gutora FPR ari ugutora ibikorwa nubwo icyo gikorwa ari demokarasi.

Yagize ati “Gutora FPR ni ugutora ubumwe, ariko icyo gikorwa ni demokarasi, igihe tukiriho rero twese, ndetse mwebwe abakiri bato, nimwe benshi ndababona hano, ubwo ibihe biri imbere ni ibyanyu muzabe za Ntare ntimuzabe Imbwa, Intare ntizivamo Imbwa rwose, ntabwo zihinduka Imbwa, Intare zikomeza ari Intare zigasaza ari Intare.”

Akomeza agira ati “Mwebwe bato mufite inshingano yo gukomeza rwa rugendo rw’abaje mbere yanyu, bamwe bambutse bakongera bakagaruka banyuze hano, ubu n’inshingano yanyu mu bihe biri imbere, mu bihe biri imbere ni ugutera imbere, ni amajyambere, ntakongera gusohoka usohowe n’ukubuza kubaho ejo buri bucye, ni ugusohoka wabigennye, ubishaka ufite icyo ugiye gukora hanze, ukagarukira aho ushakiye ari wowe ubigennye na none.”

Chairman wa FPR yibukije urubyiruko ko igihe cyose bagiye gutora, bajye babikora bibuka ayo mateka n’inshingano bafite nk’abakiri bato, kandi bakazirinda gukora ishyano batatira igihango.

Abatuye mu Karere ka Nyagatare bijeje Paul Kagame ndetse n’Umuryango FPR-Inkotanyi ko batazigera batatira igihango, bakazabishimangira batora ku gipfunsi, nk’uburyo bwo kumwitura ibikorwa by’iterambere amaze kubagezaho.

Nyuma yo kwiyamamariza mu Karere ka Nyagatare ibikorwa byo kwimamaza ku mukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu byakomereje mu Karere ka Kayonza.

Reba ibindi muri iyi Video:

Video: Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umukandida wacu PK turamukunda cyane tumurinyuma nkurubyiruko kuko atuma tubasha kunoza neza imishinga yacu dufite mumutwe yacu nukuri ntacyo wamunganya

Patrick niyokwizerwa yanditse ku itariki ya: 7-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka