Perezida Kagame yasabye abayobozi kudahora basaba imbabazi
Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 11 Werurwe 2019, i Gabiro mu Burasirazuba bw’igihugu habereye umuhango wo gusoza umwiherero abayobozi bakuru bamazemo iminsi ine, dore ko bahageze ku wa gatanu tariki 08 Werurwe 2019.
![](IMG/jpg/uuu.jpg)
Mu ijambo risoza uwo mwiherero, Perezida Paul Kagame, yasabye abayobozi guhindura imyumvire n’imyitwarire bagaharanira gushyira mu bikorwa ingamba nziza baba biyemeje.
Yagize ati “Ntibikwiye ko duhora tuza hano gusaba imbabazi z’ibyo tutagezeho. Dukwiye gusobanura impamvu tutagera ku ntego twiyemeje.”
Perezida Kagame yibajije icyakorwa kugira ngo imigambi myiza abo bayobozi batahana ihure n’umusaruro batanga.
Ati “Ni gute twagaragaza impinduka mu byo dukora, tukareka guhora dutanga ibisobanuro bimwe n’impamvu zatumye hari ibyo tutageraho?”
Umukuru w’igihugu yasabye abo bayobozi kureka imyumvire yo kumva ko ibintu bidashoboka na mbere y’uko batangira kugerageza kubishyira mu bikorwa, mu gihe nyamara hari ibimenyetso bigaragaza ko ibyo bintu byashoboraga gukoreka.
Ati “Ntimugatangirire ku gutekereza ko ibintu bidashoboka, ahubwo mujye mutekereza ko bishoboka. Nimugera hagati bikabakomerera, ibyo nta kibazo bizagaragara ko mwagerageje.”
Perezida Kagame yashimiye abo bayobozi ku bw’ibitekerezo n’ubushake bagaragaje bwo gukora ibyiza, kuko ari byo igihugu kizubakiraho kigatera imbere.
Umukuru w’igihugu yababwiye ko badakwiye guhungabanywa n’inkuru zitandukanye bazumva nibava muri uwo mwiherero.
Ati “Nimuryama, muzagire ibitotsi byiza. Nimubyuka mu gitondo, mwitegure mujye mu kazi kanyu uko bikwiye. Igihugu kimeze neza, kiratekanye.”
Perezida Kagame yabibukije kuzirikana ibyo bemeranyijweho bigomba gushyirwa mu bikorwa no kwihutisha iterambere ry’igihugu, haba mu kuzamura ubukungu, ubushobozi, kunoza itangwa rya serivisi, n’ibindi.
Umukuru w’igihugu yasoje abwira abo bayobozi ko bagomba gukorera hamwe kugira ngo babashe kwesa imihigo.
Ati “Mureke dusenyere umugozi umwe, Imana ibahe umugisha.”
Inkuru zijyanye na: umwiherero2019
- Ijambo rya Perezida Uhuru Kenyatta i Gabiro
- Perezida Kenyatta yasanze Perezida Kagame mu mwiherero i Gabiro
- Umwiherero: Abayobozi bongeye kubyukira muri siporo banasuzumwa indwara zitandura (Amafoto)
- Yifashishije ibimenyetso n’imibare, Perezida Kagame yavuze ku bibazo by’u Rwanda na Uganda
- Umwiherero: Abayobozi bakuru bazindukiye mu myitozo ngorora-mubiri (Amafoto)
- Abayobozi bakuru berekeje mu mwiherero (Amafoto)
Ohereza igitekerezo
|
Niba Hari amahirwe tugira abanyarwanda nukugira umusaza mwiza his excellence Paul kagame kuri njye yambereye papa, niherewe nimana.
Impanuro umukuru wacu aha abo bafatanyije kuyobora zirumvikana pe.ntaguhora ujya gusaba imbabazi z’ibyo utagezeho ahubwo niba utarageze kubwo wiyemeje rasa kuntego uvuge imbogamizi wahuye nazo.