Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Sissoco Embaló wa Guinée-Bissau
Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye mugenzi we wa Guinea-Bissau Umaro Sissoco Embaló, baganira ku mubano w’ibihugu byombi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro dukesha iyi nkuru byatangaje ko, Perezida Kagame na mugenzi we Umaro Sissoco Embaló bagiranye ibiganiro byibanze ku buryo bwo kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi hagati y’u Rwanda na Guinea-Bissau.
Aba bayobozi bombi kandi bunguranye ibitekerezo ku kibazo cy’umutekano mu karere.
Perezida Umaro Sissoco Embaló, uru ni uruzinduko rwe rwa Gatatu agiriye mu Rwanda muri uyu mwaka. Uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda hari muri Werurwe, mu ruzinduko rw’akazi rwamaze iminsi itatu, rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi. Ni mugihe uruheruka hari muri Kanama.
U Rwanda na Guinea-Bissau bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubutwererane mu bukungu n’ubucuruzi, uburezi, ubukerargendo, gutegura inama no kubungabunga ibiudukikije, yashyizweho umukono na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga.
Ni amasezerano yahagarariwe n’abakuru b’ibihugu byombi ashyirwaho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent na mugenzi we wa Guinea-Bissau, Suzi Barbosa.
Perezida Kagame, icyo gihe yagaragaje ko ibibazo ibihugu bihura nabyo birenga imbibi, bityo ari ngombwa ko bihanahana amasomo, bikigiranaho, nk’uburyo bwatuma birushaho kugira imbaraga.
Ohereza igitekerezo
|