Perezida Kagame yakiriye intumwa ya mugenzi we Lourenço wa Angola
Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, yakiriye muri Village Urugwiro, António Tete, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola uri mu ruzinduko mu Rwanda.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru, bivuga ko Minisitiri Tete yazaniye Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola, Bwana João Lourenço, muri iki gihe uyoboye Inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (ICGLR).
Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Tete, nyuma y’aho Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika mu itangazo washyize ahagaragara, binyuze kuri Perezida wa AU akaba na Perezida wa Sénégal, Macky Sall, hamwe na Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, bagaragaje ko bahangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharahira Demokarasi ya Congo (RDC).
Aba bayobozi kandi basabye ko haba ibiganiro ku ntambara yubuye hagati y’umutwe wa M23 n’Ingabo za RDC (FARDC), yatumye icyo gihugu kirushaho kwikoma u Rwanda, kikirukana Ambasaderi warwo.
Ni mu gihe kandi kuri uyu wa Mbere Perezida Kagame yatangaje ko yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa UN, António Guterres, cyibanze ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kurushaho kwiyongera mu Burasirazubz bwa RDC, ndetse banemeranya ko uburyo bwo guhosha no kubikemura ari ugukurikiza inzira y’amahoro yagenwe n’ibiganiro byabereye i Nairobi hamwe n’ibya Luanda.
Ibaruwa yahawe Ambasaderi Karega, bivugwa ko ari nayo yahawe Alice Kimpembe Bamba wari ‘Chargé d’Affaires’ wa RDC mu Rwanda, amenyeshwa ko agomba kuba asubiye i Kinshasa.
Kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, nibwo kandi Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, Vincent Karega yamenyeshejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula ko afite amasaha 48 yo kuba yavuye ku butaka bw’iki gihugu, nk’umwanzuro wafashwe nyuma y’uko umwuka mubi ukomeje gufata indi ntera hagati y’ibihugu byombi.
Umwanzuro wo kwirukana Ambasaderi Karega ku butaka bwa Congo, wafatiwe mu nama nkuru ya gisirikare yabaye ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, iyobowe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.
RDC ishinja u Rwanda ko ari rwo rutera inkunga umutwe wa M23, ukomeje guhangana na FARDC, ndetse ko no ku rugamba ari u Rwanda rurimo kurwana mu izina rya M23.
Ni ibirego ariko u Rwanda rwakomeje kwamagana, ruvuga ko nta shingiro bifite, kuko ibibazo by’uyu mutwe bireba RDC ari nayo igomba kubikemura.
Ibi bigaragarira mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye ku cyumweru, inenga icyemezo cya Congo cyo kwirukana Ambasaderi Vincent Karega.
Ohereza igitekerezo
|