Perezida Kagame yakiriye impapuro z’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024, yakiriye inyandiko z’abahagarariye mu Rwanda ibihugu biri ku migabane ya Amerika y’Epfo, u Burayi, Australia na Afurika.

Abakiriwe ni Amb. Lincoln G. Downer wa Jamaica, Nadeska Imara Cuthbert Carlson wa Nicaragua, Savvas Vladimirou wa Cyprus, Patricio Alberto Aguirre Vacchieri wa Chile, Jeanne Crauser wa Luxembourg na Mirko Giulietti wa Switzerland.
Abandi ba Ambasaderi bakiriwe n’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa Gatatu, ni Sahak Sargsyan wa Armenia, Jenny Isabella Da Rin wa Australia, Dag Sjöögren wa Suède na Ernest Yaw Amporful wa Ghana na Brig. Gen. Mamary Camara wa Mali.
Ambasaderi wa Jamaica mu Rwanda
Ambasaderi Lincoln G. Downer ufite icyicaro i Abuja muri Nigeria, avuga ko kuva aho Perezida Kagame asuriye igihugu cye muri 2022 ndetse na Perezida wa Jamaica akaba yaraje mu Rwanda muri uwo mwaka, ibihugu byombi byatangiye kwagura umubano.
Bashyize umukono ku masezerano yo kugirana inama mu bya politiki hamwe no guteza imbere ubukerarugendo, aho bemeranyijwe ubuhahirane no koroshya uburyo bwo gutwara ibicuruzwa by’u Rwanda bishobora kwambukirizwa muri Jamaica nk’igihugu gikora ku nyanja ya Caribbean.
Ambasaderi wa Suède mu Rwanda

Amb. Dag Sjöögren avuga ko umubano w’ibihugu byombi ufite inyungu mu guteza imbere ikoranabuhanga, guhangana n’ingaruka z’imihindagirikire y’ibihe hamwe no kurengera ubuzima.
Ambasaderi wa Cyprus mu Rwanda

Ambasaderi Savvas Vladimirou, avuga ko yaje gushaka uko yakubaka umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku masezerano bazagirana kugira ngo habeho ubuhahirane n’ishoramari.
Ambasaderi Vladimirou yagize ati « Amwe mu masezerano naje gutegura ajyanye no kohererezanya abanyeshuri biga muri za kaminuza, bakajya babona buruse zo kwiga muri Cyprus.»
Ambasaderi wa Nicaragua mu Rwanda

Ambasaderi Nadeska Imara Cuthbert Carlson avuga ko aje gukomeza umubano ushingiye ku iterambere ry’ubuhinzi, ubukerarugendo n’amahuriro mpuzamahanga.
Ambasaderi wa Ghana mu Rwanda

Ambasaderi Ernest Yaw Amporful avuga ko agiye kwimurira icyicaro cye mu Rwanda akava i Nairobi muri Kenya, aho yizeza ko azateza imbere ubuhahirane bw’ibicuruzwa bikorerwa mu bihugu byombi.
Ambasaderi wa Armenia mu Rwanda

Ambasaderi Sahak Sargsyan avuga ko ibihugu byombi bifitanye isano yo kuba bidakora ku nyanja kandi ari bito, bikazakomeza guteza imbere umubano ushingiye ku ikoranabuhanga mu burezi, kohererezanya ibicuruzwa no gukorana mu miryango mpuzamahanga.
Amb. Sargsyan ngo yishimira ko u Rwanda na Armenia byombi biri mu muryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Francophonie), aho yaje kurarikira Abanyarwanda kwitegura kuzitabira imikino y’uwo muryango izabera muri Armenia mu mwaka wa 2027.
Ambasaderi wa Luxembourg mu Rwanda
Jeanne Crauser avuga ko ari we Ambasaderi wa mbere w’icyo gihugu ufite icyicaro mu Rwanda, akaba yizeza ko azateza imbere uburezi no guhugura abantu mu bijyanye n’umurimo hamwe no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Amb. Crauser agira ati “Dufite ubunararibonye mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu by’imari, no guhanga udushya, ibi bizatuma habaho gutsura umubano ushingiye ku gusurana kw’abaturage b’ibihugu byombi.”
Mbere yo kugeza ku Mukuru w’Igihugu inyandiko zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, aba ba Ambasaderi babanje kuzereka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier J.P Nduhungirehe kuva ku wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024.



Ohereza igitekerezo
|