Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Misiri

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa kane yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah El Sisi, byagarutse ku bikorwa by’indashyikirwa u Rwanda rukomeje gukora muri Repubulika ya Santrafurika ndetse no ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Misiri
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Misiri

Perezida Sisi yabwiye mugenzi we w’u Rwanda ko yifuza ko Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bugira ituze, kandi ko Igihugu cye gishyigikiye imbaraga Akarere n’amahanga bikomeje gushyiramo, mu guhosha amakimbirane mu rwego rwo kugera ku mahoro arambye.

Perezida Abdel Fattah El Sisi, yashimangiye ko kugarura amahoro n’umutekano byagirira akamaro abaturage b’Akarere muri rusange, kandi bikabafasha kugera ku byifuzo byabo bibageza ku iterambere.

Muri ibi biganiro aba bakuru b’ibihugu byombi bagiriye ku murongo wa Telefone, bagarutse no ku guteza imbere ubufatanye u Rwanda na Misiri bisanganywe, cyane cyane mu rwego rw’ubukungu n’iterambere, ndetse n’imishinga ihuriweho mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame na mugenzi we Abdel Fattah El Sisi, bakomoje ku mubano wimbitse kandi w’amateka hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’akamaro ko gukorera ku nyungu z’abaturage b’u Rwanda na Misiri.

Baganiriye kandi ku bufatanye hagati y’ibihugu bituriye uruzi rwa Nile, bashimangira ko ari ngombwa guteza imbere inyungu zirukomokaho, binyuze mu biganiro ndetse n’ubwumvikane hagati y’impande zose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka