Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Bahamas
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Bahamas, Philip Davis, byibanze ku guteza imbere ubufatanye bw’u Rwanda na Bahamas.
Perezida Kagame ari mu ruzinduko muri Bahamas, aho yitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 50 iki gihugu kimaze kibonye ubwigenge.
Village Urugwiro dukesha iyi nkuru, yatangaje ko Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Philip Davis, mu biganiro byabereye mu murwa wa Nasau, biyemeje gushimangira ubufatanye hashingiwe ku mubano usanzwe uri hagati y’ibihugu byombi.
Umukuru w’Igihugu kandi yakeje Minisitiri Philip Davis, ku bwa yubile y’imyaka 50 igihugu cya Bahamas kimaze kibonye ubwigenge, ndetse amushimira no kuba yarasuye u Rwanda ubwo yitabiraga Inama ya CHOGM, yabereye mu Rwanda muri Kamena umwaka ushize.
Mu birori by’isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge bwa Bahamas, Perezida Kagame yahawe umudari w’icyubahiro ku bw’ubucuti afitanye n’iki gihugu n’abaturage bacyo.
Ibi birori kandi byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri wa Bahamas, ari na we uhagarariye Umwami Charles III w’u Bwongereza muri icyo gihugu, Colonelius Smith, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland.
Igihugu cya Bahamas, cyabonye ubwigenge tariki 10 Nyakanga 1973, nyuma yo kumara imyaka amagana gikoronijwe n’abongereza kuva 1748.
Perezida Kagame amaze iminsi mu ruzinduko mu bihugu bya Karayibe, aho aheruka kwitabira inama ya 45 y’abakuru b’ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu byo muri Karayibe (Caribbean), umuryango uzwi nka CARICOM.
Ohereza igitekerezo
|