Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Charles Michel uyobora Komisiyo ya EU
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko mu Bufaransa ku mugoroba wo ku itariki 3 Ukwakira 2024, yabonanye na Charles Michel, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Bahuriye i Paris mu Bufaransa aho bitabiriye Inama ya 19 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, La Francophonie.
Umukuru w’Igihugu na Charles Michel, ibiganiro bagiranye byibanze ku ngingo zireba Umugabane n’Isi muri rusange, nk’uko Village Urugwiro yabitangaje.
Iyi nama ya La Francophonie, iratangira kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ukwakira 2024, ikaba iziga ku bibazo byugarije Isi ndetse n’ibisubizo byabyo birimo guhanga udushya n’imishinga iatundakanye hifashishijwe ururimi rw’Igifaransa.

Kuri uyu wa Gatanu biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabira umuhango wo kuyifungura ku mugaragaro.
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti, ‘Gukora, guhanga ibishya no gukora ubucuruzi mu Gifaransa’. Bikaba biteganyijwe ko izibanda cyane ku guhanga imirimo ifasha urubyiruko kuva mu bushomeri.
Ohereza igitekerezo
|