Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’intumwa ziturutse mu ishuri Mpuzamahanga ry’ubucuruzi

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri, tariki 2 Gicurasi 2023, yakiriye muri Village Urugwiro, intumwa ziturutse mu ishuri Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi, INSEAD.

Village Urugwiro, ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru byatangaje ko Perezida Kagame n’aba bayobozi baganiriye ku buryo bwo guhanga udushya mu bucuruzi ndetse n’ikoranabuhanga nka bimwe mu birimo guhindura no kugena ahazaza h’ubucuruzi muri Afurika ndetse no ku Isi muri rusange.

Ibiro by’umukuru w’igihugu kandi byatangaje ko Perezida Kagame kuri uyu mugoroba yakiriye itsinda rivuye mu rwego rwigenga rushinzwe gukurikirana iby’umutekano n’iterambere mu Karere ka Sahel.

Iri tsinda riyobowe na Mahamadou Issoufou wahoze ari Perezida wa Niger akaba ari na we urihagarariye. Ibiganiro bagiranye byibanze ku gushakira umuti ibibazo by’umutekano muri ako karere n’ibibangamiye iterambere ryako.

Uru rwego rwashyizweho mu Nteko Rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye muri Nzeri 2022, ruhabwa inshingano zirimo gusesengura imiterere y’ibibazo by’umutekano mu Karere ka Sahel no gushyiraho ingamba zatuma byitabwaho n’umuryango mpuzamahanga ndetse hagashakwa ibisubizo bizatuma akarere gatekana n’iterambere ryako rigasagamba.

Perezida Kagame umwaka ushize ubwo yasuraga Igihugu cya Mauritania, mbere yo gusoza uruzinduko, yasuye Ishuri rikuru rya gisirikari ryitwa Collège de défense du G5 Sahel riri I Nouakchott.

Ni ishuri rifite umwihariko wo kuba ryigishirizwamo abasirikari bo ku rwego rw’abofisiye bo mu bihugu byo mu karere ka Sahel na Mauritania ibarizwamo, ndetse n’abaturutse ahandi.

Iri shuri rya G5 Sahel ryatangiye ku mugaragaro ku wa 16 Gashyantare 2014, rihuriweho n’ibihugu bitanu byo mu Burengerazuba bwa Afurika birimo Burkina Faso, Tchad, Mali, Mauritania na Niger.

Agace ka Sahel kazahajwe n’intagondwa za Boko Haram, ndetse n’intambara yo muri Libye mu 2011 no muri Mali mu 2012.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka