Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Algeria ku mubano w’ibihugu byombi
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 9 Ukuboza 2024 Perezida Kagame uri i Nouakchott yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune, ku kwagura umubano mu nzego zirimo uburezi, umutekano, imikoranire mishya mu buhinzi n’ibikorwa remezo.
Abakuru b’Ibihugu byombi bahuriye i Nouakchott muri Mauritaina aho bitabiriye Inama Nyafurika yiga ku burezi no gushakira imirimo urubyiruko, yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana(UNICEF).
Nubwo Afurika ifite umutungo kamere n’abakozi, ubukungu bwayo buhura n’ikibazo cy’ubushomeri kirushaho kwiyongera cyane cyane mu rubyiruko, bigakoma mu nkokora iterambere ryayo.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza kuko ugaragarira mu migenderanire y’abakuru b’ibihugu byombi kuko Perezida Kagame yasuye iki gihugu mu mwaka wa 2015.
Muri urwo ruzinduko yashimye ubucuti n’ubutwererane bw’ibihugu byombi, by’umwihariko ibirebana n’ukwihuza kwa Afurika.
Perezida Kagame yashimangiye ko ibihugu byombi byiyemeje gukomeza gukorana bya hafi n’ibindi bihugu bya Afurika mu gushakira ibisubizo ibibazo bikomeye uyu mugabane uhanganye na byo, mu guharanira imibereho myiza n’iterambere by’abaturage ba Afurika muri rusange.
Ohereza igitekerezo
|