Perezida Kagame ntashaka inama z’urudaca abayobozi bahoramo
Perezida waRepubulika Paul Kagame yasabye abayobozi kwirinda inama za hato na hato nahoramo, ugasanga zitanatanga umusaruro.
Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kanama 2024, nyuma yo kwakira indahiro z’abagize Guverinoma baheruka gushyirwaho, ndetse n’Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere.
Perezida Kagame yavuze ko hari ibyo abayobozi bahoramo bidindiza imikorere, muri byo hakaba harimo inama z’urudaca abayobozi bahoramo, zigatwara umwanya munini kandi nta musaruro.
Aha Perezida Kagame yatanze urugero ko na we ubwe hari ubwo aahamagara umuyobozi runaka, bakamubwira ko ari mu nama, yahamagara undi bikaba uko, kandi bikaba kuva mu gitondo kugera nimugoroba.
Ati “Inama muhoramo nayobewe icyo zikemura. Jyewe n’iyo nshaka abantu, bakambwira ngo ari mu nama, nashaka undi ngo ari mu nama…, nkaba ndetse mu gitondo. Nakongera ku mugoroba ngo bari mu nama, nkibaza nti ni iyindi, ni yayindi yakomeje…, mukora ryari? Ibyo mugira mu nama mubikora ryari”?
Umukuru w’Igihugu yagiriye inama aba bayobozi, ababwira ko n’iyo byaba ari ngombwa ko bakora inama, bakwiye kuyitegura neza, igahabwa igihe ntarengwa kandi bagashyuraho icyo biteze muri iyo nama.
Ati “Reka nongere mbagire inama nanone, niba wumva ko inama ari ngombwa banza ubitekereze. Niba usanze ari ngombwa, wishyire mu mutwe ko ibintu ubikurikiranya utya, kandi iyo nama iri butware, niba ari iminota 30 ubigene, uti ntabwo iri burenze iminota 30 cyangwa uti ntirenza isaha, kandi uti ndayishakamo iki, abaje mu nama bose ndabavanamo ibitekerezo byabo biduhe gufata umwanzuro birangire”.
Yakomeje agira ati “Naho inama mukora mugahera mu gitondo …, birabanza bigapfira muri porotokole. Niba inama yatangiraga saa tatu, uwagombaga kuyiyobora agatelefona akabaza ngo abantu bose bahageze? Bati kanaka ntaraza …, ugategereza kandi uwonguwo utaraza, na we yari ari mu yindi nk’iyo. Hanyuma bose bahagera, hakabanza kubaho ibindi bintu, asanseri yanyuragamo bakayifunga kuko bategereje boss, na babandi bakererewe bakabura aho banyura. Asanseri tabwo ari iya boss, ni iyo kwihutisha abantu”.
Umukuru w’Igihugu kandi yasabye inzego gukorana, hagamijwe ko ibikorwa byihuta kandi bikagera ku ntego inzego zose n’abazikoramo babigizemo uruhare.
Perezida Kagame yavuze ko adasaba abayobozi gukora ibidashoboka, ko ahubwo ibyo abasaba gukora ari ibintu bishoboka kandi hariho umurongo bigomba gukorwamo.
Ati “Igisabwa mvuga ntabwo abantu twakora ibitangaza, ntabwo turi ibitangaza, ntabwo twakora ibidashoboka. Ibyo nsaba ni ibishoboka. Ibidashobotse ubu, ukabishakira uburyo ejo ukabikora. Nta na rimwe mvuga ibidashobika. Ntabwo navuga ko abayobozi bazakora ibitangaza. Umurongo wa politiki ugomba gukurikizwa urahari, ariko niba utanahari cyangwa hari ikibuzemo, tugomba kugishyiramo. Ariko iyo hari umurongo kuki tutawukurikiza? Duhora mu biki”?
Perezida Kagame yasabye abayobozi bemera inshingano ko bakwiye gukora ibikubiye muri izo nshingano, cyangwa se bagahitamo kuba ‘intwari’ bahabwa inshingano bumva badashoboye bakazanga.
Yabasabye kandi ko mu gihe bemeye inshingano ariko bagera hagati bakabona zibananiye, nab wo bakwiye kujya baba ‘intwari’ bakagaragaza ko batakizishoboye.
Ati “Tuzabavuze he? Twakora iki? Tubatware mu yihe kanisa kujya kubahanaguraho …, niba hari ba bandi bakora ibitangaza, icyo na cyo nagishyira mu byaha kugira ngo baguhanagure ho ibyaha. Ntabwo twahera ahangaha, ntibishoboka”.
Yakomeje agira ati “Ariko burya hari n’ikindi, mwabaye intwari muri mwe, abagore n’abagabo, bajya kugushyira mu murimo, ukavuga uti uyu murimo sinywushaka cyangwa sinywushoboye, nimundeke jyewe nigire mu bindi. Uba uri intwari, cyangwa se wabibigiyemo wabyemeye, wanarahiye nk’uku, nibigera hagati ukabona ntubishaka, baragukoresha ibyo udashaka gukora, cyangwa ibyo utumva cyangwa se warabyumvaga ariko ugeze aho umutwe wawe urahinduka usanga utakibishaka, udashaka gukorera Igihugu, mu Kinyarwanda ibyo babyita kuba umugabo. Ko utaba intwari ukaba umugabo ukavuga uti ntabwo mbishoboye cyangwa se sinkibishaka cyangwa ndananiwe…, ariko wajya mu kintu kigahagarara kigakwama, ugakomeza kubera iki”?
Umukuru w’Igihugu kandi yasabye abayobozi kujya biyitaho ubwabo n’imiryango yabo,kandi bakibuka gukora imyitozo ngororamubiri.
Ati “Mukwiye kugira ubuzima bwiza, kurya neza, gukora siporo, kunywa less, kwifata neza, bikaba wowe, umuryango wawe …, iyo bigenze neza n’Igihugu bikigendekera neza. N’ibyo byo guhora abantu bakubazango kuki utakoze gutya …, na byo byagenda neza. Kugororoka bihera mu mutwe”.
Kurikira ibindi muri iyi videwo
Ohereza igitekerezo
|