Perezida Kagame arasaba abantu guhindura imyumvire ibangamira ihame ry’uburinganire

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama Mpuzamahanga y’iminsi ine, yiga ikanashakira umuti bimwe mu bibazo bicyugarije abagore (Women Deliver Conference), Perezida Paul Kagame yahamagariye abantu guhindura imyumvire ibangamira ihame ry’uburinganire.

Perezida Kagame atangiza Women Deliver Conference
Perezida Kagame atangiza Women Deliver Conference

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimye abakomeje gutanga umusanzu wabo mu guharanira uburenganzira bw’abagore, ariko kandi ngo haracyari inzitizi zikibabangamira zigomba kubanza kwitabwaho, nubwo hari byinshi byiza byakozwe.

Ati “Tugomba kwiyemeza gukora ibintu mu buryo bushya kandi bwihuse, kuko kwiyemeza bidakurikiwe n’ibikorwa ntabwo byatuma tugera ku byo twiyemeje, ari byo kubaka ejo hazaza heza kandi hateye imbere ku bazaza nyuma yacu. Hari byinshi bikeneye gukorwa mu gukuraho imyumvire itari yo, kandi ibogama ku bijyanye n’uburinganire.”

Yakomeje agira ati “Ibyo usanga byarashinze imizi mu nzego zinyuranye, yaba mu bijyanye n’imibanire, politiki cyangwa se no mu bukungu, twese dusangiye umukoro wo kugira uruhare mu guhindura iyo myumvire mibi. Mu Rwanda twashyizeho uburyo bwose butuma abagore bahagararirwa mu nzego z’ubuyobozi muri politiki no mu byiciro byose, kuko icyo dushyize imbere ari ugeteza imbere uburinganire mu nzego zose, haba mu ikoranabuhanga, kugera ku mari, no gukomeza gukuraho ibikibangamiye uburinganire.”

Abakuru b’ibihugu abari bahari bashimiye by’umwihariko Perezida Kagame, uburyo adahwema guteza imbere ihame ry’uburinganire, ikintu gituma u Rwanda na Afurika muri rusange bikomeza gutera imbere.

Perezida wa Senegal, Macky Sall, yavuze ko nta wavuga iterambere rya muntu igihe hirengagijwe iry’abagore.

Ati “Abagabo n’abagore barareshya, ni uburinganire, nta bagabo abagore ntibashobora gutera imbere, nta bagore abagabo ntaho baba bagana, bivuze ko abo bombi bagomba gutera imbere kandi bagafatanya, ariko ikibazo gihari ni uko usanga hari aho abagore basigaye inyuma, nko muri Afurika, ahanini bitewe n’amateka, imico cyangwa imyumvire ya bimwe mu bihugu. Tugomba gushyiramo imbaraga muri rusange kugira ngo abagore bo muri Afurika n’Isi, bagire uburenganzira bwabo.”

Perezida wa Senegal, Macky Sall, na we yitabiriye iyo nama
Perezida wa Senegal, Macky Sall, na we yitabiriye iyo nama

Perezida wa Hungary, Katalin Novák umaze iminsi mu Rwanda, yavuze ko barimo gushyira imbaraga mu gushishikariza abaturage kubyara, kubera ko mu gihugu cye batitabira gushaka.

Yagize ati “Namaze imyaka umunani nshinzwe umubyeyi n’umuryango muri Guverinoma, aho twashyize imbaraga mu gushishikariza abagore kuba ababyeyi bakagira abana, iyo ufite abana bane kuzamura nta musoro wishyura mu buzima bwawe bwose. Dushishikarizwa gukora, iyo ba sekuru na ba nyirakuru babo bakora, baba bemerewe kumara imyaka itatu mu rugo bita ku buzukuru babo, ibintu byatumye uburumbuke bw’abagore bwiyongera ku kigero cya 25%.”

Ni inama kandi yanitabire n’abandi bayobozi batandukanye barimo Perezida wa Ethiopia Sahle-Work Zewde.

Madamu Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame

Kugeza ubu ku Isi ibihugu 155 gusa nibyo bimaze gushyira umukono ku mategeko ahana icyaha cy’ihohoterwa.

Ni ku nshuro ya mbere iyi nama ibereye ku mugabane w’Afurika, aho yitabiriwe n’abarenga 6000, baturutse mu bihugu bigera 170, mu gihe abandi barenga ibihumbi 200 bayikurikirana mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Reba ibindi muri iyi veideo:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka