Padiri Ntagungira Jean Bosco yatorewe kuba Umwepisikopi wa Butare

Papa Fransisiko kuri uyu wa 12 Kanama 2024 yatoreye Padiri Ntagungira Jean Bosco kuba umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare.

Padiri Ntagungira Bosco, wabaye umushumba wa Diyosezi ya Butare
Padiri Ntagungira Bosco, wabaye umushumba wa Diyosezi ya Butare

Vatikani yatangaje amakuru Padiri Ntagungira Jean Bosco wari usanzwe ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis i Remera asimbuye Myr Filipo Rukamba wari usanzwe ayobora iyi Diyosezi ugiye mukiruhuko cy’izabukuru.

Itangazo rigira riti "Nyirubutungane Papa Fransisiko yemeye ubwegure bwa Musenyeri Filipo Rukamba wari umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare mu Rwanda. Papa Fransisiko kandi yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira wari Padiri mukuru wa Paruwasi Remera kuba Umwepiskopi wa Butare”.

Padiri Ntagungira Jean Bosco yavukiye i Kigali tariki 3 Mata 1964.Yize amashuri yisumbuye mu Iseminari Nto ya Ndera i Kigali, akomereza mu Iseminari Nkuru ya Rutongo, iya Kabgayi n’iya Nyakibanda.

Yahawe ubupadiri tariki ya 1 Kanama 1993. Mu 1993-1994 yabaye umuyobozi ushinzwe Amasomo mu Iseminari Nto ya Ndera Nyuma yaho mu 1994-2001 yagiye gukomeza amasomo i Roma aho yakuye impamyabumenyi y’Ikirenga mu Mategeko ya Kiliziya.

Muri 2001-2002 avuye i Roma, yabaye Umunyamabanga w’Arikidiyosezi ya Kigali anayobora Komisiyo ishinzwe Iyogezabutumwa n’umubano n’andi madini.

Padiri Ntagungira kuva mu mwaka wa 2002 kugera 2019, yabaye umuyobozi wa Seminari Nyo ya Ndera ari na ho yavuye ajya kuyobora Paruwasi ya Remera kugeza ubu.

Padiri Ntagungira Jean Bosco abaye umwepiskopi wa gatatu wa Diyosezi ya Butare nyuma ya Musenyeri Filipo Rukamba wayiyoboye asimbuye Musenyeri Jean Baptiste Gahamanyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Tumukundira ukuntu yarereye igihugu na kiriziya neza cyane cyane yita kubana batishoboye ora et labora

Jonathan yanditse ku itariki ya: 10-09-2024  →  Musubize

Imana imukomeze muri uwo murimo yigisha neza kandi atuje.

NSANZABANDI Jean Damascene yanditse ku itariki ya: 13-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka