Padiri Jean-Marie Vianney Twagirayezu yagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo
Padiri Jean Marie Vianney Twagirayezu yabarizwaga muri Diyosezi ya Nyundo, akaba yari asanzwe ari umuyobozi wa Caritas Rwanda.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’intumwa ya Papa mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Gashyantare 2023 rivuga ko Nyirubutungane Papa Francis, yagize Padiri JMV Twagirayezu wari umunyamabanga mukuru wa Caritas kugeza ubu, ngo abe umwepisikopi bwite wa Diyosezi ya Kibungo.
Musenyeri JMV Twagirayezu yavutse ku ya 21 Nyakanga 1960, ku Gisenyi muri Diyosezi ya Nyundo.
1988-1990: Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu yize Filozofiya mu iseminari nkuru ya Nyakibanda ho muri diyosezi ya Butare.
1990-1994 Yize icyiciro cya Tewolojiya mu iseminari nkuru ya Nyakibanda ho muri diyosezi ya Butare.
Tariki ya 8 Ukwakira 1995 nibwo yahawe ubupadiri, ahita ashyirwa muri Diyosezi ya Nyundo.
1997- 2000: Yakomeje amashuri muri kaminuza Gatorika y’I Louvin mu gihugu cy’Uahakura impamyabumenyi
2000-2000: Yabaye umuyobozi wa Caritas ya diyosezi ya Nyundo
2002-2009: Yashinzwe ubutumwa bwo kwita ku mutungo wa Diyosezi ya Nyundo
2009-2016: Yasubiye mu Bubiligi ahakura impamyabumenyi mu gucunga imishinga ari nako akora ubushkashatsi rwo ku rwego rw’ikirenga (Doctorat, PHD) Candidate muri teworoji, muri kaminuza Gatolika y’i Louvain.
2016-2023: Yabaye umunyamabanga mukuru wa carits Rwand
Ohereza igitekerezo
|
Tumwifurije kuzarangiza neza inshingano nshya yahawe
Byiza cyanee ikaze mushumba wacu