Nyaruguru: Umugabo arakekwaho kwica umugore we amuziza kumuca inyuma

Mu Kagari ka Samiyonga gaherereye mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru, haravugwa umugabo ukekwaho kwica umugore we amuziza kumuca inyuma, akajya kwirega k’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

Umugabo wo mu Karere ka Nyaruguru arakekwaho kwica umugore we amuziza kumuca inyuma
Umugabo wo mu Karere ka Nyaruguru arakekwaho kwica umugore we amuziza kumuca inyuma

Uwo mugabo witwa Eric Dushimirimana w’imyaka 25, niwe bivugwa ko yaba yarishe umugore we Delphine Nyiragabiro w’imyaka 27, mu ma saa mbiri z’ijoro ku itariki 16 Nzeri 2024. Inkuru y’urupfu rw’uwo mugore yamenyekanye uwo mugabo agiye kwirega kuri RIB.

Haravugwa amakuru atandukanye y’uburyo ashobora kuba yaramwishemo ariko umukozi ushinzwe irangamimerere wasigariyeho Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Jean Claude Mwiseneza, avuga ko hakekwa ko umugabo we yaba yaramukubise ingumi nk’uko abyivugira. Ariko hari n’abakeka ko yaba yaramunize.

Ku bijyanye n’imvano yo kumwica, Mwiseneza avuga ko yabwiwe ko uwo mugabo n’umugore, bashyamiranaga biturutse ku kuba umugabo yaramushinjaga kumuca inyuma, akanavuga ko umwana w’umuhungu w’ukwezi kumwe nyakwigendera yasize atari uwe.

Yagize ati: “Bishoboka ko yaba yaramujijije ko umwana yabyaye atari uwe, niyo makuru twavanye mu baturanyi. Ukundi kuri kuzamenyekana mu bizava mu iperereza riri gukorwa na RIB.”

Binavugwa ko umugore yagiye kubyara aturutse iwabo aho yari yarahukaniye, umugabo akamusanga kwa muganga avuga ko yabonye gihamya ko umwana atari uwe ariko yabonana na muganga, akamugaragariza ko umwana ari uwe, afatiye ku kubara igihe umugabo yatangiye kubana n’umugore we.

Icyo gihe umugore yagarutse mu rugo biturutse ku kubumvikanisha byakozwe n’imiryango yabo (uw’umugabo n’uw’umugore).

Abaturanyi bo bavuga ko gushyamirana byajyaga bituruka ku mugabo watumaga umugore imitungo y’iwabo ngo kuko bari bifashije, ku buryo uwa nyuma yazanye ari ingurube bagurishije ibihumbi 90 Frw, umugabo akamuhaho ibihumbi icyenda (9000 Frw) byonyine.

Icyo gihe umugabo ngo yabwiye umugore ngo ajye kuzana indi mitungo, undi amubwira ko icyari gisigaye ari iyo ngurube yari yazanye, cyane ko n’inzu babagamo bari bakiri no kubaka ngo yari yavuye mu mafaranga umugore yakuye iwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka