Nyaruguru: Umucuruzi udatanga inyemezabuguzi aba yiba Leta – RRA
Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (Rwanda Revenue Authority) kiratangaza ko umucuruzi ucuruza ntahe abakiriya inyemezabuguzi (Factures), aba yiba imisoro yagombaga kujya mu isanduku ya Leta, kuko ngo nta cyizere kiba gihari cy’uko azayitanga.
Umukozi muri RRA ushinzwe amahugurwa, Karasira Ernest, avuga ko mu gihe umuguzi aguze igicuruzwa runaka aba anatanzeho amafaranga y’imisoro, bityo rero ngo akaba aba agomba guhabwa inyemezabuguzi kugira ngo agende yizeye neza ko uwo mucuruzi azatanga iyo misoro.

Karasira avuga ko umucuruzi utabikora atyo aba yiba Leta n’abaturage, kuko ngo iyo imisoro idatanzwe nk’uko bigomba Leta ihahombera, kandi na wa muturage wayitanze kugira ngo izamugarukire na we akahahombera.
Agira ati "Iyo uguze ikintu mu iduka umucuruzi akaguca umusoro ntaguhe fagitire, ntuba uzi neza niba uwo musoro uzagera mu isanduka ya Leta. Uwo mucuruzi ushatse wamwita umujura wiba Leta, kuko n’itegeko rirabigena ko umuntu agomba gutanga imisoro”.
Bamwe mu baturage bavuga ko uretse no kuba umuntu uguze ntahabwe inyemezabuguzi ataba yizeye ko imisoro yatanze izagera ahabugenewe, ngo inyemezabuguzi inamufasha kugaragaza neza igikorwa yakoresheje amafaranga.
Nyiraminani Anonciata, umwe mu baturage, agira ati “Icya mbere ni uko iyo uguze ugahabwa fagitire uba wizeye neza ko imisoro watanze nka TVA izagera mu bubiko bwayo. Ikindi ni uko iyo waguze ugahabewa fagitire bigufasha kugaragaza neza igikorwa amafaranga yakoze”.

Sharamanzi Vincent ukora akazi ko gucuruza inyongeramusaruro we avuga ko nta nyemezabuguzi koperative ye igira, kuko ngo nyuma yo gusora ku murenge baba bumva imisoro yose basabwa bayitanze.Yongeraho ko atari azi ko guhabwa inyemezabuguzi ari uburenganzira bw’umukiriya.
Icyakora Sharamanzi avuga ko ubu noneho ngo bagiye kujya baha abakiriya babo inyemezabuguzi kuko ngo ari uburenganzira bwabo.
Ikigo cy’imisoro n’amahoro kandi kibutsa abacuruzi ko gucuruza batanga inyemezabuguzi binabafasha kumenya neza niba bacuruza bunguka cyangwa bahomba, bityo ngo bakaba bavugurura ubucuruzi bwabo bitewe n’uko buhagaze.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|