Nyaruguru: Basabwe kongera ingufu mu marerero y’abana

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, arasaba abayobozi n’ababyeyi bo mu Karere ka Nyaruguru kongera imbaraga mu kohereza abana mu marerero, kuko byagaragaye ko ari inzira ihamye yo kurwanya igwingira ry’abana.

Basabwe kongera ingufu mu marerero y'abana
Basabwe kongera ingufu mu marerero y’abana

Yabibwiye abayobozi bo mu Karere ka Nyaruguru bafite mu nshingano zabo guharanira imikurire myiza y’abana, mu mwiherero w’iminsi ibiri barimo kugirira ku Munini guhera ku itariki ya 1 Mata 2025, bagamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo barwanye burundu igwingira ry’abana.

Mu biganiro abayobozi bagize hagaragajwe ko n’ubwo mu Karere ka Nyaruguru hari amarerero ahagije, kuko buri mudugudu urimo byibura atatu, muri iyi minsi habayeho kudohoka kw’amwe n’amwe usanga abana batayitabira buri munsi, ahanini bigaturuka ku babyeyi usanga batayoherezamo abana, cyangwa ntibitabire kujya gusigarana abana igihe batahiwe, bakabiharira abafite ingo abana bahuriramo.

Abatohereza abana mu marerero usanga ahanini banga gutanga ibiribwa byifashishwa mu kubagaburira igihe bagiyeyo, nyamara ubundi urebye ibyo umwana arya atari byinshi, mu gihe kuba hamwe na bagenzi be bituma abasha kujijuka ku bw’amasomo bigira hamwe, ndetse akanabasha kurya amafunguro yuzuye, ari na yo atuma babasha gukura neza.

Asaba abayobozi kwita ku mikorere myiza y’amarerero, Guverineri Kayitesi yagize ati “Nk’uko utatoranya abana bawe wibyariye ngo uwo nkwiriye kureka akagwingira ni uyunguyu, muharanire ko n’abana b’igihugu Leta yabashinze bakura neza bose. Mwibuke ko iyo umwana agwingiye bitagarurwa, kandi ko atagwingira ku mubiri gusa, ahubwo no mu bwenge ndetse no mu mitekerereze.”

Yunzemo ati “Abayobozi dukwiye kumenya ngo muri uyu mudugudu harimo abana aba n’aba, bari mu irerero ryo kwa kanaka. Ese rirakora neza? Tukarikurikirana, noneho kwita ku mwana bikava ku muryango mutoya bikagera ku muryango mugari, wa mwana tukamukurikirana umunsi ku wundi, tumurinda ko yagira ibibazo ibyo ari byo byose bishobora kuzamusunikira mu kugwingira.”

Assoumpta Byukusenge, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe imibereho myiza, yaboneyeho kwibutsa ko n’ubwo hari amarerero yitabwaho na Leta cyangwa n’abafatanyabikorwa, aho usanga abayakoramo bo bahembwa, bidakwiye gutuma abasigaye badohoka.

Yagize ati “Hari amarerero tudafitiye abafatanyabikorwa bayitaho cyangwa ngo tugire ingengo y’imari dushyiramo, ariko n’ubundi amarerero atangira rwari uruhare rw’ababyeyi. Turagira ngo uwo muvuduko twatangiranye n’umumaro byatugiriye, n’ubundi ababyeyi bawugarukeho, kimwe n’abayobozi bareberera abaturage mu kazi ka buri munsi.”

Yunzemo ati “Kuko tutarwanyije igwingira n’imirire mibi, ntaho twaba turimo tugana. Twazasanga tuyobora abaturage bafite ibibazo.”

Mu Karere ka Nyaruguru, isuzuma ryakozwe mu mwaka wa 2005 ryari ryagaragaje ko abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye ari 54%. Imbaraga zashyizwe mu kurwanya igwingira ryatumye muri 2010 hari 45%, bagera kuri 41% muri 2015 no kuri 39.1% muri 2020.

Mu ngamba zafashwe mu kurwanya igwingira ry’abana harimo n’iryo kubahuriza mu ngo mbonezamikurire, aho abana bo mu midugudu itarimo amashuri y’inshuke bahurizwa mu ngo bakigishwa bakanagaburirwa indyo yuzuye, ndetse n’ababyeyi babo bakaboneraho kuhigira uko indyo yuzuye itegurwa.

Izi ngo mbonezamikurire ni na zo ubuyobozi bw’Akarere bushaka ko zongererwa imbaraga kuko zisa n’izadohotse, mu rwego rwo kugira ngo abana bakure neza, hanyuma bazigirire akamaro, bakagirire n’igihugu cyabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka