Nyaruguru: Abaturage barasaba ubuyobozi kurushaho kubegera

Abatuye mu karere ka Nyaruguru barasaba abayobozi kujya babegera kenshi bakumva ibibazo byabo kandi bakanabikemura, badategereje kubegera mu gihe cy’ukwezi kw’imiyoborere myiza.

Ibi aba baturage babitangarije mu murenge wa Kivu, ubwo hasozwaga ukwezi kw’imiyoborere myiza mu karere ka Nyaruguru tariki ya 25/10/2014.

Bamwe mu baturage bo muri aka karere bavuga ko abayobozi b’inzego zo hasi bibuka kubegera ari uko igihe cy’ukwezi kw’imiyoborere myiza kigeze, kuko ngo akenshi ari nabwo urwego rw’akarere narwo rumanuka rukajya mu tugari no mu midugudu gukemura ibibazo by’abaturage.

Abaturage basaba ko abayobozi barushaho kubegera atari mu kwezi kw'imiyoborere myiza gusa.
Abaturage basaba ko abayobozi barushaho kubegera atari mu kwezi kw’imiyoborere myiza gusa.

Umuturage utuye mu mudugudu wa Rubumburi, akagari ka Kivu mu murenge wa Kivu waganiriye na Kigali today avuga ko mu bihe by’ukwezi kw’imiyoborere myiza abayobozi usanga bitaye cyane ku baturage, bumva ibibazo byabo kandi ibishoboye gukemuka bigakemuka.

Ati”yewe muri iki gihe usanga abayobozi bitaye ku baturage pe! Baraza bakadusanga mu midugudu rwose bakatwigisha bakatugira inama, bakumva ibibazo byacu, gusa ariko ibijyanye no kurangiza imanza biracyagoranye hano iwacu”.

Uyu muturage kandi avuga ko abayobozi bo hasi mu murenge no mu tugari ngo bibuka gukemura ibibazo by’abaturage ari uko bazi ko abayobozi bo ku rwego rw’akarere bazabasura, ibintu we anenga akavuga ko bagakwiye kujya babikora batarebye ko ari mu kwezi kw’imiyoborere myiza cyangwa se ko abayobozi bakuru bazabasura.

Ati ”turifuza ko abayobozi bo hejuru bajya basura kenshi abayobozi bacu b’utugari bakabagira inama bakanareba impamvu bimwe mu bibazo bidakemuka, kuko urebye aba bacu bibuka kutwegera ari uko abo mu karere bagiye kuzadusura”.

Hakusanyijwe imisanzu yo gutangira ubwisungane mu kwivuza abagore batishoboye.
Hakusanyijwe imisanzu yo gutangira ubwisungane mu kwivuza abagore batishoboye.

Ku kibazo cy’imanza zitarangizwa muri uyu murenge wa Kivu, ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buvuga ko ari ukubera ko uyu murenge nta muhesha w’inkiko utari uw’umwuga uhari kuko ubu uyu murenge uyobowe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo kandi akaba adafite ubwo bubasha. Aha rero ubuyobozi busaba abaturage kujya bazana imanza zabo ku karere bakaba aribo bazirangiza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko François avuga ko ubusanzwe ubuyobozi bw’akarere busanzwe busura abaturage mu mirenge no mu tugari kugiravngo bwumve ibibazo byabo.

Uyu muyobozi avuga ko gahunda zo gusura abaturage zizakomeza nk’uko bisanzwe, kuko n’ubundi ngo inshingano z’abayobozi ari ukwegera abaturage.

Ati”buriya uko dukora twebwe hano iwacu mu karere ka Nyaruguru, buri wese ugize nyobozi y’akarere nibura agira iminsi ibiri mu cyumweru amanuka akajya gusura abaturage mu tugari gukemura ibibazo. Byumvikane ko hari n’igihe icyumweru cyose ushobora kukimara umanuka gusura abaturage igihe nta zindi nshingano wahamagariwe, gusa n’ubundi gahunda zo kwegera abaturage zizahoraho”.

Umuyobozi w'akarere yagabiye inka umuturage mu izina ry'akarere.
Umuyobozi w’akarere yagabiye inka umuturage mu izina ry’akarere.

Muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza hakozwe isuzumamikorere ry’utugari, ibigo nderabuzima ndetse n’amashuri, hashyingirwa imiryango isaga 284 yabanaga bitemewe n’amategeko, bamwe mu baturage bagabirwa inka n’andi matungo magufi, hanabaho gutangira ubwisungane mu kwivuza abagore batishoboye.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubuyobozi bwegereye abaturage nibwo dufite mu Rwanda , dukomeze imihigo twiyemeje, abayobozi bakomeze begere abo bayobora , mu rwego rwo kwihutisha iterambere

marie yanditse ku itariki ya: 27-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka