Nyarugenge: Gukoresha indangururamajwi mu misigiti byaciwe

Nyuma y’Inkubiri imaze iminsi yo guhagarika insengero zitujuje ibyangombwa, aho izisaga 700 zahagaritswe mu Mujyi wa Kigali, ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugenge bwahagaritse ikorereshwa ry’ indangururamajwi mu misigiti, ngo kuko zitera urusaku.

Umusigiti wo mu Mujyi rwagati witwa Madina
Umusigiti wo mu Mujyi rwagati witwa Madina

Ubusanzwe mu mu misigiti bakoreshaga Indangururamajwi bibutsa abasiramu ko isengesho ryegereje, ari byo bita “ Gutora Adhana’ kuko ngo biteza urusaku nk’uko igenzura ryabigaragaje.

Guhagarika ikoreshwa ry’indangururamajwi mu misigiti byanyujijwe mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Havuguziga Charles.

Muri iri tangazo uyu muyobozi yagize ati” Mbandikiye ngira ngo mbasabe guhagarika gukoresha izo ndangururamajwi mugashaka ubundi buryo budateza urusaku iyo muhamagara abayoboke ku isaha y’isengesho.”

Uyu mwanzuro ngo wafashwe hashingiwe ku bugenzuzi bwakozwe ku nsengero n’imisigiti ku wa 19 Gashyantare 2018, bagasanga imisigiti ikoresha indangururamajwi hejuru yayo bigatera urusaku.

Shiekh Hitimana Salim avuga ko bagiye kuganira n'abafashe iki cyemezo bakamenya icyo bashingiyeho ubundi bakagira icyo batangaza
Shiekh Hitimana Salim avuga ko bagiye kuganira n’abafashe iki cyemezo bakamenya icyo bashingiyeho ubundi bakagira icyo batangaza

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim aganira na Kigali Today yatangaje ko iki cyemezo cy’Akarere ka Nyarugenge batakimenyeshejwe nk’ubuyobozi bw’idini mbere y’uko gifatwa.

Yagize ati"Iki cyemezo natwe twakibonye nk’uko mwakibonye, ubu tugiye kuvugana n’ubuyobozi bwagifashe, nyuma turabona kugira icyo tubatangariza."

Umusigiti wo kwa Khadafi
Umusigiti wo kwa Khadafi

Nyarugenge irimo imisigiti itandukanye irimo uwo mu Mujyi rwagati hafi n’ahahoze iposita, uwo mu Biryogo ahazwi nko kuri Onatracom, uwa Majengo, uwo kwa Kadhafi i Nyamirambo n’indi.

Iyi misigiti ikaba yari yasabwe guhita ishyira mu bikorwa icyi cyemezo ikimara kumva iri tangazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

noneho bazabuza ni imodoka kuvuza amahoni babuze ni abafana gufana mu mikino njyewe ndumiwe peee!!! bajye babanza banononsore bashishoze..!!

mukasa yanditse ku itariki ya: 16-03-2018  →  Musubize

nshuti bavandimwe duhuje ukwemera Aslam aalyikum warhima tullah wabrakatuh, kubatazi icyo bisobanuye tubifurije Amahoro n’imigisha byanyagasani kubana namwe. kukibazo tyoguhagarika adhan sinemeranya nuwomuyobozi nabandi babishyigikira ko adhan arurusaku cy itera urusaku. Adhan numuhamagaro wimana wabayeho kd uzahoraho , utwibutsa amasaha yisegesho ,rero mpamya ntashidikanya ko ntamuturange numwe uturiye umusigiti uwariwo wose Abe atarumuslam cg ariwe waba waratanze ikirego ko adhan imubangamira so uwomuyobozi cg ubuyobozi bwa karere ka nyarugege bakure abantu murujijo bavugishe ukuri basobanure impamvu yiryotegeko bagwishije kubantu, impamvu byie itegeko nibo bifatiye umwanyuro kugiti cyabo Islam ifite ubuyobozi kuki batabanje NGO babitumenyeshe cg nimba hari nubundi buryo byakorwamo neza bikubahiruzwa ako badafashe umwanzuro gutyo. kd ubuyobozi munshingano zabwo harimo nokugeza ibitekerezo kubaturage bakumva nabo icyo babitekerezaho cg babibona nyuma bagafata umwanzuro wibyavuye kumpande zombi. bitaribyo baba bagaragaza nkaho ntacyo tumaze aribo bica bakanakiza.

Saddam yanditse ku itariki ya: 16-03-2018  →  Musubize

Nge sindasobanukirwa neza

Gatwaza jean Damascene yanditse ku itariki ya: 15-03-2018  →  Musubize

Ibi bakoze nyakubahwa ntabyo azi peee kuko yuba idini ryacu cyane .... ibi nuguhubuka bikabije !!!

Tina yanditse ku itariki ya: 14-03-2018  →  Musubize

Adhana iveho!!!!ariko ibi nakumiro peee!icyambere bakwiye kumenya nuko adhana atari urusaku, adhan ni kimwe mu bigize isengesho kbs,babanze babisobanukirwe neza batazitiranya ibintu.reka numvise ngo za rusizi imisigiti yose yashyizweho ingufuri! ibi se niko amabwiriza avuga cg babigirijeho nkana!!ni akumiro pe.

Ally yanditse ku itariki ya: 14-03-2018  →  Musubize

Abaslamu nibamenye ko ari amadini kimwe n’ayandi.Niba LETA ibuzanya urusaku rw’amadini,iyo ADHANA yabo nayo ni urusaku.Kandi nibareke kubeshya abantu kuko I Burayi,ibihugu byinshi byaciye ADHANA ndetse na biriya byo Kwipfuka mu maso kw’abagore babo.Ntabwo tubanga rwose.Biriya byo guhamagara abayoboke biradusakuriza.Natwe iyo tugiye gusenga,si ngombwa ko baduhamagara na Loud speakers (imizindaro).Nta karengane karimo kuko bireba amadini yose.

Gasana yanditse ku itariki ya: 14-03-2018  →  Musubize

AMADINI YARAMAZEKUBA AKAJAGARI NJENDIKUBISHIMAKBS?

ERIC yanditse ku itariki ya: 14-03-2018  →  Musubize

Ibi se ko mbona Kagabo ahagurutse bakoze kuri Islam, mu gihe bafungaga ahandi ko atavuze? Amadini yose agomba kugira uburenganzira bumwe

Mugeni yanditse ku itariki ya: 14-03-2018  →  Musubize

mugeni wee. ujye usoma neza ntiyavuze gufunga yavuze kubuza guhamagara abayislam kugihe kisengesho kandi nubwo uvuga NGO amadini yose arangana angana imbere yamategeko ariko buriwese agira amahame mwidini rye

beglas yanditse ku itariki ya: 14-03-2018  →  Musubize

Adhana iveho ? ariko noneho birakaze adhana nurusaku nibintu bibiri bitandukanye ubwo nkekako Wenda ubusobanuro bwayo butazwi ariyo mpanvu bayitiranyije naho kuyivanaho ndumva byaba arintangiriro yogukuraho nibindi ejo bazabuza abadamu bacu kwikwiza nihatari ubuyobozi byaba Islam nibukore ubuvugizi naho ubundi biratangaje u Rwanda rwaba rubaye igihugu cyambere mumateka hhhhhhhhhh ariko biranasekeje peeee

beglas yanditse ku itariki ya: 14-03-2018  →  Musubize

Si icyambere mu mateka kuko na Europe ntabwo babikora kandi abasilamu barasenga nta ribi

Ada yanditse ku itariki ya: 16-03-2018  →  Musubize

Adhan ihagarare?hanyumase!islam si bisnes nta kondition igira uretse izo Allah yayihaye.adhan ntikwiye kuba urusaku.ubundi se isobanuye iki? Hari ubwo uyitora ahamagarira imbaga kuyoreka?cg kuyicuza utwayo?abo bireba bose bakwiye kuvuga ukuri kwimpamvu.mu Rwanda no mu migi yarwo Adhan si igisebo mugihe twamenya icyo isobanuye n’impamvu yayo.

Kagabo Aprhrodis yanditse ku itariki ya: 14-03-2018  →  Musubize

IBYAHANUWE BIRASOHOYE. MUBYAHISHUWE HATI< INYAMASWA YINKAZI(UBUTEGETSI MURI RUSANGE) IZACUZA MARAYA....(AMADINI RUSAN)

VEGAS yanditse ku itariki ya: 14-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka