Nyamasheke: Abantu 631 bakuwe mu byabo no gutsuka k’umusozi

Mu Karere ka Nyamasheke hari imiryango 117 igizwe n’abantu 631 ubu barimo gusembera nyuma yo gukurwa ku musozi bari batuyeho kuko watsutse urabasenyera wangiza n’ibindi byinshi.

Umusozi wiyashije, uratsuka bituma inzu nyinshi zisenyuka
Umusozi wiyashije, uratsuka bituma inzu nyinshi zisenyuka

Nk’uko bivugwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Appolonie Mukamasabo, umusozi watsutse ni uwo mu Murenge wa Bushekeri, mu Kagari ka Ngoma.

Abawukuweho bari batuye kuri hegitari 12, mu midugudu ibiri yegeranye ya Kagarama na Buhembe.

Agira ati "Amahirwe byabaye ari ku manywa turahabakura. Byabaye ejo tariki 10 Gicurasi 2021. Nta n’amanegeka yari ahari, ariko imisozi yagiye yiyasa, ubutaka bukagenda gahoro gahoro, buza kugera aho bugenda cyane, amazu amwe arasenyuka, andi ariyasa".

Gutsuka k’umusozi ngo nta n’abantu byahitanye, ariko ngo byatwaye imyaka y’abaturage harimo ibishyimbo, amashyamba, imboga, ibisheke n’ibindi.

Kuri ubu Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi irimo gushakisha aho gutuza iyo miryango 117. Hagati aho, imiryango 74 yabaye ibonye icumbi mu bandi baturage, na ho 43 igizwe n’abantu 236 yacumbikiwe mu nsengero zitarafungurirwa.

Meya Mukamasabo anavuga ko uretse uriya musozi witse, nta handi hagaragaye ibiza muri Nyamasheke muri iki gihe.

Aboneraho gusaba abatuye muri Nyamasheke kuba maso, aho babonye hatangiye kwiyasa n’ahatameze neza bakahava, kandi n’abataraziritse ibisenge by’inzu zabo bakabikora kuko imvura irimo kugwa cyane n’umuyaga mwinshi muri ibi bihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka