Nyamagabe: Abaturage babona ko umuganda ari ikimenyetso cyo kwibohora

Bamwe mu batuye mu karere ka Nyamagabe babona umuganda ari ikimenyetso cyo kwibohora, kuko babasha gukora ibikorwa bifite agaciro k’amafaranga menshi bigira uruhare mu kubohora ubukene benshi mu baturage kandi bakita no ku bikorwa by’amajyambere babigirira isuku.

Kuri uyu wa gatandatu, taliki 27 Kamena 2015, nyuma y’umuganda rusange wabereye mu murenge wa Gasaka akarere ka Nyamagabe, abaturage bavuze ko ibikorwa by’umuganda bigira uruhare mu iterambere ryabo ni iry’igihugu muri rusange bigatuma bibohora ubukene.

Abaturage basanga umuganda uri mu bimenyetso bigaragaza kwibohora ubukene.
Abaturage basanga umuganda uri mu bimenyetso bigaragaza kwibohora ubukene.

Mu gihe habura icyumweru cyonyine ngo U Rwanda rwizihize umunsi wo kwibohoza uzaba taliki 4 Nyakanga 2015, abaturage batangaza ko basanga bataribohoye amateka mabi y’inzangano n’amacakubiri ahubwo ko bibohoye n’ubukene.

Uwitwa Vincent Dusengumurenyi aravuga ko abanyarwanda baciye mu mateka mabi arimo n’ubukene umuturage wo hasi ntabashe ku iteza imbere ariko ko ubu ngubu yabashije kubona ijambo agahabwa n’uburenganzira mu iterambere rye.

Yagize ati “Igikorwa twakoreye hamwe kigira umusaruro, iyo twahuriye mu mudugudu tugakora amasuku muri ubwo buryo tukubakira utishoboye, ni ukuvuga ngo ubwo tuba dukoze ikintu kivuga uko kwibohoza , umuganda ukaba ufite uruhare mu kwibohoza kw’abaturage no kubamara ubukene.”

Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga yasabye abaturage gukomeza guharanira isuko kuko nayo yerekana kwibohora.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga yasabye abaturage gukomeza guharanira isuko kuko nayo yerekana kwibohora.

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Bwana Jean Philbert Nsengimana wari waje kwifatanya n’abaturage ba Nyamagabe, yashimye uko abaturage bakora umuganda bigirira isuku, bakanayigirira aho batuye ko bakwiye kubikomeza ko nabyo ari igikorwa cyo kwibohora.

Ati “Isuku mu bidukikije, aho tugenda, aho dukorera, aho turara, hari byinshi abanyarwanda dufite ubushobozi bwo kwikemurira tudategereje inkunga z’ahandi, isuku kandi ikatwibutsa ko turi abantu bafite agaciro.”

Abaturage kandi bakaba bashishikarijwe gukomeza kwibohora, bashyigikirana kandi barwanya abashaka kubasubiza inyuma mu byo bibohoye, barushaho kwitabira umuganda kandi bakomeza gukora ibikorwa bibateza imbere.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

igihe umuganda utakozwe ni ryali mubamwabuze icyo muvuga

dany yanditse ku itariki ya: 29-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka