Nyamagabe: Abarimu babujijwe kurekura abana imvura igwa cyangwa ikubye

Nyuma y’uko imvura yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 27 Nzeri 2023, yangije byinshi mu Turere twa Nyamagabe, Huye, Gisagara na Nyaruguru, muri Nyamagabe by’umwihariko umuvu wayo ugatwara umwana wavaga ku ishuri, ubuyobozi bw’ako karere bwasabye abarimu kutazongera kurekura abana imvura ikubye cyangwa irimo kugwa.

Kuri GS Butare Catholique ibyumba by'amashuri bine byarasambutse
Kuri GS Butare Catholique ibyumba by’amashuri bine byarasambutse

Hildebrand Niyomwungeri, avuga iby’ingamba bafashe yagize ati “Igihe imvura yaba ikubye cyangwa se yaba itangiye kugwa, cyangwa irimo kugwa, abarimu bagomba kugumana abana bari ku ishuri, kugeza igihe ababyeyi baje kubatorera, cyangwa imvura yahita abarimu bakaba babaherekeza, bitewe n’ibice banyuramo bitameze neza.”

I Nyamagabe kandi bongeye kwibutsa ko abaturage bigaragara ko bagituye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bagomba kwimuka, bagacumbikirwa ahantu hazima, baniyemeza kongera imbaraga mu bukangurambaga bushishikariza abahinzi gushyira ibihingwa mu bwishingizi harimo ibirayi, umuceri n’ibigori, kugira ngo igihe habaye ikibazo cyo kurengerwa n’amazi ubwishingizi bubashe gufasha umuhinzi.

Urebye izi ngamba, uretse iyo kutarekura abana igihe imvura ikubye cyangwa iri kugwa, ni na zo zafashwe no mu tundi turere two mu Ntara y’Amajyepfo, twaraye tugwiriwe n’ibiza ari two Huye, Gisagara na Nyaruguru.

Umukokwe umwana w'i Nyamagabe yaguyemo umuvu ugahita umutwara
Umukokwe umwana w’i Nyamagabe yaguyemo umuvu ugahita umutwara

Ubundi mu Karere ka Nyamagabe, imvura yaraye iguye uretse kuba yahitanye ubuzima bw’umwana w’imyaka itandatu mu Murenge wa Kibilizi, n’inkuba igakubita babiri mu Murenge wa Gasaka, muri uyu Murenge hanasenyutse inzu zirindwi hanapfa itungo rimwe rigufiya.

Mu Murenge wa Kamegeri hangiritse hegitari 21 z’umuceri n’amateme abiri, urusinga rw’amashanyarazi y’amatara yo ku muhanda, ingemwe za Macadamiya ibihumbi umunani na 500 n’ibyuzi 18 by’amafi.

I Nyamagabe kandi hangiritse hegitari 23.3 z’imyaka isanzwe mu Mirenge ya Gasaka, Kamegeri na Mbazi.

Mu Karere ka Gisagara, inkuba yakubise barindwi mu nkambi y’impunzi ya Mugombwa ariko ntawe yasenzekaje, mu Murenge wa Kibilizi hasakambuka inzu 12, byaviriyemo umuntu umwe gukomereka byoroheje mu mutwe.

Inzu ya Christine Mukantwari utuye mu Rwanza, mu Murenge wa Save yarasambutse
Inzu ya Christine Mukantwari utuye mu Rwanza, mu Murenge wa Save yarasambutse

I Save na ho hasakambutse inzu esheshatu, kandi muri uyu Murenge n’uwa Kibilizi hasenyuka ibikoni bitanu n’ubwiherero 20, hanangiritse hegitari enye z’imyaka isanzwe.

Mu Karere ka Huye hasenyutse inzu 10 harimo enye zo mu Murenge wa Gishamvu, imwe mu Murenge wa Mbazi n’eshanu muri Tumba.

Muri aka Karere kandi, umuyaga wasakambuye ibyumba by’amashuri bine kuri GS Butare Catholic, riherereye mu Murenge wa Ngoma, usakambura igisenge cy’urusengero rwa ADEPR Cyarwa, hanangirika ha 60 z’umuceri n’ibishyimbo zarengewe n’amazi mu gishanga cya Mwogo, mu Murenge wa Kigoma.

Naho mu Karere ka Nyaruguru hasenyutse inzu imwe mu Murenge wa Kivu, inkuba ikubita umugore w’imyaka 25 arahungabana ariko ni muzima. Inkuba kandi yangije amashanyarazi mu ngo eshanu inatwika bimwe mu bikoresho byo mu ngo birimo televiziyo imwe na décodeur ya canal imwe.

Urusengero rwa ADEPR Cyarwa
Urusengero rwa ADEPR Cyarwa

Iteganyagihe ryo kuva tariki 21 kugeza ku ya 30 Nzeri 2023, ryatanzwe na Meteo Rwanda ku itariki ya 20 Nzeri 2023, ryavugaga ko imvura iteganyijwe izaba irimo inkuba ikazaterwa n’isangano ry’imiyaga riherereye mu majyaruguru y’akarere u Rwanda ruherereyemo rimanuka risatira u Rwanda, rikoongerera imbaraga imvura ituruka ku miterere ya buri hantu nk’imisozi miremire n’amashyamba.

Ryateganyaga kandi imyuzure ahantu hegereye imigezi no mu bishanga cyangwa hafi y’imigezi ahakorerwa ubuhinzi n’ubworozi, kunyerera kw’imihanda no kutabona neza umuhanda bitewe n’ibihu, inkangu ahantu hahanamye hatarwanyije isuri n’izindi mpanuka zaterwa n’imirabyo n’inkuba zishobora kugaragara ahantu hatandukanye mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka