Nyagatare: Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yafunguye uruganda rutunganya amata y’ifu

I Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024 hafunguwe uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro 650,000 z’amata ku munsi, zigakorwamo amata y’ifu angana na toni 41.7 ku munsi. Rwubatswe mu cyanya cyahariwe inganda cya Nyagatare giherereye mu Mudugudu wa Nkonji, Akagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare.

Amata ruzakora ari mu bwoko bubiri: Hari amata y’ifu akorwamo mu mata hatabanje gukurwamo amavuta n’amata y’ifu akorwa habanje kugabanyamo amavuta, ndetse rukanakora amavuta yo gutekesha avuye mu mata ndetse n’amavuta y’inka asanzwe.

Ni uruganda rwuzuye rutwaye Amadolari ya Amerika Miliyoni 45, rukaba rwaratangiye kubakwa mu mwaka wa 2021.

Aborozi bavuga ko kuba babonye isoko rigari ry’amata ndetse n’igiciro cy’amata kikaba cyariyongereye biteguye kongera umukamo binyuze mu gushaka inka zitanga umukamo mwinshi ndetse no kuzishakira ubwatsi.

Ubu muri iki gihe cy’impeshyi mu Karere ka Nyagatare haraboneka litiro 60,000 z’amata ku munsi naho mu gihe cy’imvura hakaboneka litiro zisaga 120,000 ku munsi.

Uru ruganda ruzakira amata yo mu Turere twose tugize Intara y’Iburasirazuba n’utundi tugaragaramo ubworozi mu Gihugu cyose.

Byitezwe ko ku mwaka uru ruganda ruzajya rutanga toni 15,000 z’amata y’ifu.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasabye aborozi kongera umukamo

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yasabye aborozi muri rusange korora neza bakorora inka zitanga umukamo mwinshi kugira ngo babashe kwihaza mu ngo zabo ariko banahaze uru ruganda rukora amata y’ifu.

Ataha uru ruganda, Minisitiri w’Intebe, Dr. Eduard Ngirente, yavuze ko uru ruganda rugiye kuba igisubizo cy’isoko ry’umukamo w’amata, bityo asaba aborozi kwita ku nka zabo bazorora neza kandi bakorora inka zitanga umukamo utubutse kugira ngo bihaze ubwabo ariko bahaze n’uruganda muri rusange.

Ati “Inka ikamwa litiro eshanu kandi yagombye gukamwa 40 nk’uko twabyumvise, ubwo hari ikigomba gukorwa kugira ngo izo litiro zigerweho. Kwita ku nka tukorora neza tukongera umukamo, tukihaza mu ngo zacu, tugahaza n’uru ruganda kugira ngo tubone amata tugurisha mu Rwanda no hanze.”

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente

Yavuze ko kugira ngo haboneke umukamo utubutse bisaba korora inka zitanga umukamo dore ko ngo Leta yifuza ko ubworozi buba umwuga utunga uwukora.

Yasabye aborozi kandi kororera mu biraro ku bifite inyungu nyinshi zirimo kubona umukamo mwinshi ndetse ubutaka busigaye bugakorerwaho ubuhinzi bw’ubwatsi n’indi myaka yatunga umworozi n’inka ze.

Yijeje ko Leta izakomeza korohereza aborozi binyuze muri nkunganire mu kubona amazi, imashini zisya ubwatsi ndetse inabegereze ibikorwa remezo bituma umukamo ugera ku ikusanyirizo byoroshye.

Aborozi bavuga ko kuba babonye isoko rigari ry’amata ndetse n’igiciro cy’amata kikaba cyariyongereye biteguye kongera umukamo binyuze mu gushaka inka zitanga umukamo mwinshi ndetse no kuzishakira ubwatsi.

Gashumba Gahiga, umworozi wo mu Murenge wa Matimba avuga ko icyizere cyo kongera umukamo agishingira ku ngano y’amata babonaga mbere n’ayo babona uyu munsi bamaze kubona isoko.

Yagize ati “Icyizere cyo guhaza uruganda ngishingira ku mata twabonaga mbere tutarabona isoko ry’Inyange n’ayo tubona ubu. Icy’ingenzi ni ugushakira inka ubwatsi no kubuhunika zikabuhorana kandi na zo zikaba ari izitanga umukamo mwinshi.”

Mukase Françoise, umworozi mu Karere ka Gicumbi, avuga ko yahawe inka ya Girinka mu mwaka wa 2011, yakuyeho icyororo cy’inka 48 ariko ubu akaba yoroye inka 18 ziri mu kiraro.

Avuga ko izi nka zamuteje imbere kuko yabashije kugura ubutaka, kwishyurira abana be kandi mu mashuri meza ndetse ngo ubu akaba yarabashije kwiyubakira inzu nziza ifite igipangu gitahamo imodoka ebyiri, iyikorera ubwatsi n’ifumbire ndetse n’iyo gutemberamo n’umugabo we.

Agira ati “Inka ni uruganda rukora amafaranga, ubu ndi mu gipangu cyiza gitahamo imodoka ebyiri, iyikorera ubwatsi n’ifumbire ndetse n’iyo ntemberamo n’umutware wanjye.”

Uruganda rukora amata y’ifu rwa Nyagatare, rwatangiye kwakira amata muri Mata 2024 ariko mu cyumweru gitaha akaba ari bwo amata y’ifu azagera ku isoko aho biteganyijwe ko ikilo kimwe cy’amata y’ifu kizaba kigura amadolari ya Amerika 3.5 (ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri 4,600 Frw).

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka