Nyagatare: Igwingira riragabanuka ariko ntibaragera aho bifuza
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko n’ubwo hakigaragara ikibazo cy’abana bari mu mirire mibi ndetse n’igwingira, bishimira ko imibare igenda igabanuka kuko mu mwaka umwe gusa babashije kuva kuri 29.9% by’abana bagwingiye ubu bakaba bageze kuri 20.8%.
Guhera muri Nyakanga 2024, abana 205 bagaragaweho imirire mibi ni bo batangiye gukurikiranwa nyuma y’amezi atatu hasigara abana 152 ubu hakaba hasigaye abana 135 bakurikiranirwa mu Bigo Nderabuzima, mu marerero yo mu Midugudu, ayo mu Bigo by’amashuri n’ayo mu Midugudu y’Ikitegererezo ndetse n’akorerera mu Midugudu ashamikiye kuri VUP.
Umurenge wa Nyagatare ni wo uza ku isonga mu kugira abana benshi bari mu mirire mibi kuko ufite abana 21 hagakurikiraho Matimba na 16 ndetse na Gatunda 12 ni mu gihe Umurenge wa Rwempasha wo ufite umwana umwe gusa.
Mu bikorwa bigamije kurandura igwingira n’imirire mibi mu bana harimo kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye kandi iteguranywe isuku binyuze mu gikoni cy’Umudugudu cyaje kiyongera ku cyo ku Kigo Nderabuzima byose byiyongera ku karima k’igikoni.
Ati “Ababyeyi bagisha uko bategura indyo yuzuye ku Kigo Nderabuzima ku buryo areba n’uburyo indyo yuzuye iteguranwa isuku kuko indyo yuzuye iyo iteguranywe umwanda byose biba bipfuye ubusa.”
Mu mafunguro ategurirwa abana mu marerero ngo hiyongeraho igi ritogosheje ndetse n’ababyeyi batwite nabo bakaba bayahabwa kugira ngo bazabashe kubyara abana bafite ubuzima bwiza, ubu iyi gahunda ikaba irimo gukorerwa ku babyeyi 1000 bo mu Mirenge ya Karangazi na Rwimiyaga.
Ababyeyi kandi ngo bahabwa ifu ya ongera hanyuma abana bagaragaweho imirire mibi bagahabwa shishakibondo n’amata.
Avuga ko muri rusange abana 5,000 bagwingiye aribo barimo gukurikiranwa mu marerero ariko akavuga ko hari intambwe yatewe kuko igwingira ryavuye kuri 29.9% rigera kuri 20.8% mu gihe cy’umwaka umwe.
Yagize ati “Kugwingira tugeze kuri 20.8% ariko turifuza kugera ku 15% nk’uko biri mu ntego za NST2 kandi turatekereza ko tuzabigeraho ndetse tukajya no munsi kuko mu mwaka umwe tuvuye kuri 29.9%.”
Avuga ko abana benshi bagaragarwaho imirire mibi ari abakomoka mu miryango itishoboye nayo ahanini ihora yimuka ishakisha imibereho.
Kuba imibare y’igwingira igenda igabanuka ngo ni uko abaturage bahinduye imyumvire ndetse n’inkunga y’inyunganiramirire bahabwa bayikoresha neza.
Gusa avuga ko bidakwiye ko hari n’umwana ugaragarwaho imirire mibi cyangwa ngo agwingire mu gihe Akarere kazwiho ubworozi bw’inka ndetse kakaba kanakungahaye mu buhinzi.
Ohereza igitekerezo
|