Nyabihu: Urubyiruko rwahawe umukoro wo gusigasira no gutanga umusanzu mu bikorwa byubaka Igihugu

Mu Karere ka Nyabihu hatangirijwe ku mugaragaro Ukwezi kwahariwe ibikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu, aho urwo rubyiruko guhera kuwa gatatu tariki 9 Ukwakira 2024, rwatangiye kwegera abaturage no gufatanya na bo gukora ibikorwa bitandukanye, bibafasha kwigobotora ibibazo byari bibugarije, mu rwego rwo kwimakaza imibereho myiza.

Urubyiruko rwiyemeje gutanga amaboko mu bikorwa biteza imbere Igihugu
Urubyiruko rwiyemeje gutanga amaboko mu bikorwa biteza imbere Igihugu

Mu Mudugudu wa Kabyaza, akagari ka Rurengeri mu Murenge wa Mukamira Akarere ka Nyabihu, abaturage baho kimwe n’abahagenderera, bari bamaze igihe babangamiwe n’ikiraro cyubatswe ku muhanda nyabagendwa, unyura muri uyu mudugudu, kubera ukuntu cyangijwe n’amazi aturuka mu misozi ihakikije, amanukana imicanga n’amabuye, bikakizibya.

Ni kenshi bagiye bagerageza kwihuza, bakakizibura ariko bikaba iby’ubusa bitewe n’uburyo cyari cyarangiritsemo.

Murenzi Théophile agira ati: “Twahoraga dufite impungenge mu gihe twambuka iki kiraro bitewe n’ibyondo n’imicanga byahoraga byuzuyemo. Imvura igwa igatembana amazi arabimanukana byose bikipakiramo kuhanyura bikaba bitagishoboka. Kandi abana bajya ku mashuri, abaturage bajya kwivuza n’abagana amasoko yo hirya no hino twese nta wundi muhanda tunyura. Iyo habaga huzuye rero, kugira ahantu tujya byajyaga bihagarara tukamara iminsi dutegereje ko ubukana bw’amazi bucogora tukabona ubwongera kuhanyura”.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abarimo inzego z'umutekano
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abarimo inzego z’umutekano

Uretse iki gikorwa remezo, hari n’abari babayeho mu buzima bwo gusembera, abandi mu bukode kubera kutagira inzu, bidaturutse ku mahitamo yabo, ahubwo ari impamvu z’ubukene.

Mu gukemura ibyo bibazo, kimwe n’ibindi byugarije imiryango yo hirya no hino mu gihugu hose cyane cyane itishoboye, mu gutangiza uku kwezi kw’ibikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, ku ikubitiro ibi bibazo byari byarazengereje abatuye muri uwo Mudugudu wa Kabyaza kimwe n’indi yo muri Nyabihu byegeranye, bafatanyije mu gusana icyo kiraro, bubakira imwe mu miryango itishoboye inzu zo kubamo ndetse n’imirima y’igikoni.

Mu byishimo byinshi abahatuye bagaragaje ku bwo kubona amaboko y’inyunganizi, ngo bafite inyota yo kuzabibungabunga.

Mu bubakiwe inzu barimo na Manizabayo utagiraga aho kuba bishimiye uruhare rw'urubyiruko mu kuzamura imibereho y'abaturage
Mu bubakiwe inzu barimo na Manizabayo utagiraga aho kuba bishimiye uruhare rw’urubyiruko mu kuzamura imibereho y’abaturage

Manizabayo Clementine, umubyeyi w’abana babiri utagiraga aho aba akaba umwe mu bubakiwe inzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro yagize ati: “Nari ngowe n’ubuzima bwo gutera ibiraka rimwe na rimwe nkakorera amafaranga ari hagati y’1000 n’1500 ku munsi. Kugira ngo habonekemo ay’ibitunga abana, kubarihira amashuri, kubagaburira hiyongereyeho no kwishyura inzu y’ubukode byambizaga icyuya. Haba ubwo tubwiriwe cyangwa tukaburara. Kuba aba bagiraneza banyubakiye iyi nzu mbigereranya no kuntura umutwaro wari undemereye nari nikoreye. Imana yo mu ijuru ibakomereze imbaraga”.

Ni ibikorwa ngarukamwaka, bitangirana n’intangiriro ya buri kwezi k’Ukwakira. Muri uyu mwaka mu Nsanganyamatsiko igira iti ’Youth Volunteers, Nta kudohoka mu gushyira umuturage ku isonga’, urubyiruko rusaga Miliyoni 1 n’ibihumbi 700 rubarizwa mu muryango w’Abakorerabushake rwo mu gihugu hose, mu gihe cy’ukwezi, ruzafatanya mu gukangurira abaturage kugira uruhare muri gahunda za leta, nko kwirinda amakimbirane, gusubiza abana mu ishuri, kwimakaza isuku, imirire myiza, imibanire myiza mu miryango.

Mu gihe cy'ukwezi bagiye kumara bakemura ibibazo byugarije abaturage bazibanda ku kubaka imirima y'igikoni, gutera ibiti, gusana ibikorwaremezo, kubakira abaturage n'ibindi
Mu gihe cy’ukwezi bagiye kumara bakemura ibibazo byugarije abaturage bazibanda ku kubaka imirima y’igikoni, gutera ibiti, gusana ibikorwaremezo, kubakira abaturage n’ibindi

Ariko kandi ruzongeraho n’imirimo y’amaboko nko kubakira abaturage, gusana ibikorwa remezo, kubungabunga ibidukikije n’ibindi bikorwa bitandukanye bijyanye n’umwihariko wa buri hantu.

Kubana Richard, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Ushinzwe Ubukangurambaga n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, avuga ko ibi biri mu mujyo urubyiruko rwahisemo wo gutanga umusanzu warwo mu byubaka Igihugu batarindiriye ko bikemurirwa mu kwifashisha ingengo y’imari ahubwo bakabinyuza mu mirimo y’amaboko n’ubukangurambaga.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Lambere Dushimimana yakanguriye urubyiruko gukomera ku ntego z'ibyaka Igihugu
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Lambere Dushimimana yakanguriye urubyiruko gukomera ku ntego z’ibyaka Igihugu

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Lambert Dushimimana, avuga ko ibikorwa nk’ibi, ari urugero rwiza rutanga n’icyizere cy’ahazaza.

Ati: “Urubyiruko dukeneye ni urusobanukiwe neza aho u Rwanda rwavuye, aho ruri ubu n’aho rugana. Kandi iyo dusesenguye neza tugendeye ku bitekerezo byiza rufite n’ibikorwa bigamije ineza y’Igihugu no kukigobotora ibibazo bicyugarije, bigaragara ko urubyiruko ruri mu murongo mwiza; binashimangirwa n’ibi bikorwa baba biyemeje kugiramo uruhare mu kubikemura. Ndarushishikariza gukomereza aho, basigasira neza intego bihaye kandi natwe nk’ubuyobozi turahari ngo tubatere ingabo mu bitugu”.

Yasabye abaturage na bo kurushaho gushyiraho akabo, mu guhora bashishikajwe no kumva ko aribo ba mbere bakwiye kujya bishakamo ibisubizo no kurinda ibyagezweho, kuko bibafasha kuva ku rwego rumwe bajya ku rundi.

I Nyabihu ahatangirijwe Ukwezi kw'ibikorwa by'Urubyiruko rw'Abakorerabushake bafatanyije n'inzego z'ibanze n'izishinzwe umutekano mu Ntara y'Iburengerazuba bubakiye abatishoboye inzu, imirima y'igikoni ndetse no gusana ikirar
I Nyabihu ahatangirijwe Ukwezi kw’ibikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorerabushake bafatanyije n’inzego z’ibanze n’izishinzwe umutekano mu Ntara y’Iburengerazuba bubakiye abatishoboye inzu, imirima y’igikoni ndetse no gusana ikirar

Muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake birimo bazubaka inzu 500 mu gihugu hose, Bubake Imirima y’Igikoni 21,480, ubwiherero 6,444 batere n’ibiti 60,000 byose hamwe bikaba bibarirwa mu gaciro k’amafaranga angana na Miliyari imwe y’u Rwanda.

Mu bikorwa urwo rubyiruko ruzibandaho birimo no gukemura ibibazo byari byarabereye abaturage ingutu
Mu bikorwa urwo rubyiruko ruzibandaho birimo no gukemura ibibazo byari byarabereye abaturage ingutu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mbere yabyose mbanje gushimira ubuyobozi bwiza dufite gusa urubyiruko imbaraga zigihugu zubaka kdi vuba niyompamvu mpamvu mubonara rufite intego nziza numuco dukomora kumutoza wikirenga ibyo abatubanjirije basenye twiyemeje kubyuka kdi tugakunda igihugu cyacu kuko nihame dukomeyeho

Justine Mujawayezu yanditse ku itariki ya: 11-10-2024  →  Musubize

Mbere yabyose mbanje gushimira ubuyobozi bwiza dufite gusa urubyiruko imbaraga zigihugu zubaka kdi vuba niyompamvu mpamvu mubonara rufite intego nziza numuco dukomora kumutoza wikirenga ibyo abatubanjirije basenye twiyemeje kubyuka kdi tugakunda igihugu cyacu kuko nihame dukomeyeho

Justine Mujawayezu yanditse ku itariki ya: 11-10-2024  →  Musubize

Mbere yabyose mbanje gushimira ubuyobozi bwiza dufite gusa urubyiruko imbaraga zigihugu zubaka kdi vuba niyompamvu mpamvu mubonara rufite intego nziza numuco dukomora kumutoza wikirenga ibyo abatubanjirije basenye twiyemeje kubyuka kdi tugakunda igihugu cyacu kuko nihame dukomeyeho

Justine Mujawayezu yanditse ku itariki ya: 11-10-2024  →  Musubize

Dutewe Ishema n’Ibikorwa bya Rwanda Youth Volunteers byubaka Igihugu

BAMPIRE Gervais yanditse ku itariki ya: 11-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka