None mu mateka: Havutse Musenyeri Aloys Bigirumwami
Iyo aba akiriho, Musenyeri wa mbere wo mu Karere k’ibiyaga bigari, umunyarwanda Aloys Bigirumwami yari kuba afite imyaka 120. Icyakora n’ubwo yagiye, abakirisitu Gatorika n’abanyarwanda muri rusange bafite umurage yabasigiye.
Aloys Bigirumwami wabaye Musenyeri wa Mbere mu bihugu byakolonijwe n’Ababiligi (Rwanda, Burundi na Congo Mbiligi – Congo Belge), yavutse ku itariki 22 Ukuboza 1904, ahabwa ubupadiri mu 1929, aba Musenyeri kuva mu 1959 - 1973, yitaba Imana mu 1986.
Amavu n’amavuko
Aloys Bigirumwami yavukiye i Zaza ahahoze ari muri Perefegitura ya Kibungo (22 Ukuboza 1904). Akomoka mu muryango w’Abagesera b’Abazirankende bayoboye i Gisaka, igihugu cyabayeho ahagana mu 1850 nyuma kikaza kwigarurirwa n’u Rwanda. Ise, Joseph Rukamba, yari umwe mu Bakirisitu ba mbere ba Misiyoni Gatolika yashinzwe i Zaza mu 1900.
Bigirumwami wari imfura mu bana 12 (abahungu batandatu n’abakobwa batandatu), yabatijwe kuri Noheli tariki 25 Ukuboza 1904. Agize imyaka 10, yinjiye mu Iseminari Nto ya Saint (Mutagatifu) Léon i Kabgayi, arangije ajya mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi mu 1921 yari iyobowe na Musenyeri John Joseph Hirth, washinze Kiliziya mu Rwanda. Bigirumwami yahawe ubupadiri ku itariki 29 Gicurasi 1929.
Imirimo yakoze
Bigirumwami yigishije mu Iseminari Nto ya Saint (Mutagatifu) Léon i Kabgayi mu 1929, nyuma aza gushingwa za paruwase zitandukanye zirimo iya Kabgayi (1930), Murunda (1930), iya Kigali (1931) ya Sainte Famille (Umuryango Mutagatifi), iya Rulindo (1932) n’iya Muramba (1933).
Mu 1947, Bigirumwami yabaye umupadiri wa mbere w’Umunyarwanda washyizwe mu nama y’Abepisikopi, mu 1951 ashingwa Diyosezi ya Nyundo.
Tariki 14 Gashyantare 1952, Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Piyo XII yamugize umuyobozi wa Vikariyati nshya ya Nyundo, naho kuwa 1 Kanama 1952 ahabwa Ubwepisikopi mu birori byabereye i Kabgayi ku munsi mukuru wa Pentekositi. Ibirori byitabiriwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa, abayobozi barimo n’aba kiliziya n’abakirisitu beshi bari baturutse imihanda yose.
Musenyeri Bigirumwami ntiyemeraga ko mu Rwanda hari amacakubiri hagati y’Abakirisitu n’abo Abapadiri bera bitaga abapagani (abari bataremera Kirisitu), ndetse akizera ko kuyoboka idini Gatolika byagombaga kugerwaho binyuze mu gushyiraho umubare munini w’abapadiri mu karere yari ashinzwe.
Bigirumwami yagize uruhare runini mu iyubakwa ry’amashuri n’amavuriro, no gufasha abakobwa guhabwa uburezi. Yimitswe nka Musenyeri wa Diyosezi nshya ya Nyundo tariki 10 Ugushyingo 1959. Nyundo yari ikubiyemo perefegitura za Gisenyi, Kibuye n’igice cya Ruhengeri ahabarirwaga Abakirisitu basaga 54,000 ku baturage 375,000.
Bigirumwami yabaye Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo kugeza ku isabukuru ye y’imyaka 69 tariki 17 Ukuboza 1973. Yitabye Imana ku itariki 03 Kamena 1986 mu bitaro bya Ruhengeri azize indwara y’umutima ku myaka 81 ashyingurwa kuri Katederari ya Nyundo.
Ibikorwa
Musenyeri Aloys Bigirumwami yagize uruhare rukomeye mu kurwanya ibyo abapadiri bera bitaga imigenzo ya gipagani ariko mu by’ukuri ikaba yari ishingiye ku muco gakondo utaremeraga imyemerere mishya yazanywe n’abakoloni. Ariko buhoro, Bigirumwami yaje kugenda abona ko muri iyo migenzo gakondo harimo indangagaciro zikomeye, yiyemeza gusaba kiliziya ko itazasenya umuco gakondo ahubwo yareba uko iwukoresha nk’umuyoboro wo gutambutsa ubutumwa bwayo.
Mu Kuboza 1954, Bigirumwami yatangije akanyamakuru k’urubyiruko kakunzwe cyane kitwaga Hobe kari kanditse mu Kinyarwanda. Byari mu rwego rwo gusubiza agaciro umuco Nyarwanda mu gihe cyarangwaga no gufata umuco gakondo nk’usuzuguritse imbere y’imitekerereze y’Abanyaburayi.
Bigirumwami yanditse ibitabo byinshi ku muco Nyarwanda, yashyigikiraga byimazeyo ubumwe bw’Abanyarwanda no kunenga abandikaga inkuru zuzuyemo ibikabyo ku bijyanye n’amatandukaniro ari hagati y’abadasa.
Mu bitabo icumi (10) bizwi yanditse, harimo icyo mu 1979 gifite amapaji 87: Imana y’abantu, abantu b’Imana, Imana mu bantu abantu mu Mana.
Indirimbo y’imfura za Chorale de Kigali (1966 - 1987) yitwa ‘Mushumba Ushagawe’, imwe mu zikundwa cyane muri Kiliziya Gatolika, yahimbiwe Musenyeri Aloys Bigirumwami ku isabukuru ye y’imyaka 75 y’amavuko, imyaka 50 y’ubusaseridoti na 25 y’ubwepiskopi mu birori byabereye ku Nyundo mu 1979.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|