Niyomugaba aravuga ko azarega RDB ko yamuhaye inyandiko “mpimbano”
Niyomugaba Alphonse utuye mu mujyi wa Kigali acumbikiwe kuri polisi y’u Rwanda i Rwamagana mu Kigabiro akekwaho gukoresha impapuro mpimbano ku cyemezo avuga ko yahawe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere ry’igihugu (RDB).
Uyu mugabo ngo yagiye kwa noteri wa Leta w’akarere ka Rwamagana tariki 13/09/2012 ashaka gusinyisha impapuro z’icyo cyemezo gifotoye ngo bemeze ko izo zafotowe zisa n’icyemezo cy’umwimerere, copies conformes à l’original.
Noteri wa Leta ukorera ku Karere ka Rwamagana, Maurice Ukobizaba, ngo yitegereje ikirangantego kiri kuri iyo original asanga kidasa neza n’icyirangantego cya Repubulika cy’umwimerere ndetse ngo anagereranije n’ahandi hari ibirangantego bya Repubulika akabona bidasa.
Uyu mugabo yagarutse uyu munsi kuwa 14/09/2012aje gutwara ibyangombwa bisinye, amenyeshwa ko ibyangombwa akoresha ari ibihimbano ndetse ahita agezwa ku ishami rya polisi y’u Rwanda mu Kigabiro aho acumbikiwe.
Niyomugaba ariko aravuga ko ibi byangombwa ariwe nyir’ubwite wabyisabiye akanabihabwa n’abakozi ba RDB ubwo yari agiye kwandikisha company ye ikora ibijyanye n’amashanyarazi.
Ababonye iki kirangantego bamwe baremeza ko umutemeri w’umuderi n’ishaka bikirimo bishushanyije bigoronzoye ukuntu kubusanye n’uko bigaragara mu zindi nyandiko za Leta y’u Rwanda.
Kuba nyir’ubwite ahamya ko yabihawe na RDB, aravuga ko azarega RDB kuko yamuhaye ibyanngombwa bikoze nabi, akaba yatangiye kubikurikiranywaho, bimutesha umwanya akanakekwaho uburiganya.
Iki kibazo biteganijwe ko cyizacyemuka ari uko noteri avuganye na RDB ikemeza koko ko icyi cyemezo original ariyo yagitanze Niyomugaba agafungurwa bitaba ibyo agakurikiranywaho gukoresha inyandiko mpimbano.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
nkurikije ibyo Ad yanditse nzi niba koko amakuru yatanzwe muri iyi nyandiko izanyomozwa kuko yatanzwe ntagihamya kandi nuwafungiwe ubusa akaba yarafunguwe ndetse n’ikigo kiterambere kibacyaramuhaye icyemezo cyemezako aricyo cyamuhaye icyo cyangombwa noteri yemeje ko ari igihimbano atabajije ngo amenye ukuri mbega imikorere (Mukarere ka Rwamagana abayobozi bamwe bapimisha ibyangombwa ijisho batitaye no kubaza abatanze ibyo bya ngombwa, maze na Police yaho yihutira kubibafashamo sugufunga ahaaaa baragufunga da ese iyo umuntu agufunze akaguha urwandiko rugufunga yagufungura ntaguhe urugungura kandi akagutegeka kumusubiza urwo yaguhaye agufunga akanaguha gasopo ngo ntuzahirahire kurufotora yewe utazi ubwenge ashima ubwe mbega imikorere ahaaaaaa yewe sibihombo nibyo baduhozamo,mbega akarengane gakorerwa ...........yewe nzabandeba ) ese ubundi ko mu Rwanda hari laboratoire yo gusuzuma ibyangombwa kugirango hamenyekane umwimerere wabyo ndetse ndetse nubikemanga ko babaza amakuru yaho ibyo byangombwa byatangiwe kuki bidakorwa bagafungira abantu ubusa babatesha umutwe ngo nibyo bakabaye bakora ntibabikore , batwangirije izina badushyiraho urubwa badukoza isoni badutesha agaciro baraduhombya ahaaaa nzabandeba ese niba umuntu afite umushinga agasaba ibyangombwa akabihabwa umushinga ubamuhimbano ryari biba byagenze bite ahaaaa abanyamakuru namwe murage mugira ubushishozi, ahhhhh ngo utazi ubwenge ashima ubwe.
Ndashima I mana kuko iteka ariyo irenganura abarengana
ubu nafunguwe kuko naregwaga ibinyoma uretse ko nuwatangaje iyinkuru ( umunyamakuru wa kigali today) ntigeze mvugana nawe mugihe ibi byose byabaga ndetse ibimenyetso yagaragaje muri iyindiko (ibyemezo) byari mumaboko yabandegaga naho icyo kuvugako navuze ko nzarega RDB ntazi aho yabikuye kuko RDB yampaye ibyangombwa ari nayo ubu yampaye icyemezo cyuko ariyo yampaye ibyo byangombwa ahubwo uwabipimishije ijisho akemezako ari ibihimbano atabanje kubaza uwabitanze ngo yemezeko atabizi agakoresha iterabwoba agafungisha inzirakarengane agatesha agaciro izina rya company agatesha agaciro akangiza ibikorwa byayo ndetse akabikora nkana abizi kuko Noteri azi amategeko , ariko Nyagasani Imana arahari twese tuziko LETA ndetse cyane cyane ikigo RDB ifite ikoranabunga MUGUHEREREKANYA AMAKURU ariko inzirakarengane zika ahaaaaaa nzabandeba .
Rwamagana nta mikino nugufunga tu! Ikibabaje abafungwa bose usanga barengana. HE yarakwiye kugira icyo akora muri aka karere (hakenewe amaraso mashya) cyane cyane bigaragarira no mu mihigo. Birirwa mu matiku aho gutekereza iterambere ry’Akarere. Ikibazo kirazwi ahubwo nibyabindi bya Leta idafata ibyemezo bikwiye mu gihe gikwiye
biroroshye kuko company ye ubu iri enregistre muri RDB. BAZAHITA BABIBONA
Ariko kuki mu Rwanda twihutira gufunga? gufatira impapuro ababishinzwe bakabanza bagakora iperereza birananiranye aho gufata abantu banaga mu minyururu? Ubwo muzi gereza icyo aricyo koko? Ni nkabiriya byo gufunga umuntu iminsi 30 yarangiza bakamwongeza indi 30, ntabwo bikwiye rwose! Hari uburyo bwinshi bwo gukemura ikibazo ariko kwima umuntu akazuba ntabwo ari ubupfura
njye ndabona mbere yo kumufunga bari kubanza gukora iperereza rinononsoye bakabaza muri RDB niba koko aribo batanze kiriya cyangombwa aho kugirango noteri yihutire gufungisha uriya umuntu wenda ushobora kuba arengana niba ibyo avuga ari ukuri!!!
mu Rwanda bakunda gufunga cyane bazikosore.Murakoze
Ni gute hashobora gufatwa icyemezo cyo gufunga umuntu hadakozwe iperereza ngo ryemeze koko ko iyi Trade license itari umwimerere? Iki ni icyangombwa cyoroshye kugenzura kuko iyi numero itangwa ku munut umwe nta wundi ushobora kuyihabwa
Ni koko, uyu muntu abaye koko ibyangombwa afite yarabihawe na RDB yayirega ko yamuteje igihombo, igisebo n’urubwa. Ndi we naregera n’indishyi z’akababaro. Gusa nanjye nditegereza nkabona kiriya kirangantego kigoretse ahantu hamwe na hamwe. Ariko umusomyi Tintin watanze igitekerezo hejuru, ndumva ntemeranya na we kuko ntibari kureka kuba bafunze uwo mugabo ukekwaho icyaha (kinafite ibimenyetso by’ibanze urebye ariya mashusho) kuko yiyiziho amakosa yashoboraga gucika. Ariko naba arengana azafungurwa, anasabe kurenganurwa uko abishaka. Ahubwo njye ndibaza niba Kigalitodayyy izongera igatangaza ko yarenganaga.
Sinkunda kwandika kenshi, ariko nsomye iyi nkuru irambabaza, rwose mbabwize ukuri ari RDB, ari Notaire yewe ari n’uwo mugabo ntawufite ikosa. Ahubwo njye ndabibabwira nk’umutekinisiye ni ubwoko bw’umupira mubi bakoresheje kashi, ako gaseke n’iryo shara bisaza vuba kubera ko imirongo ibikoze inanutse, murebe iyindi mirongo imeze neza rwose noneho byakubitira k’umupira mubi bikarushaho. Mutekereze kashi yo muri RDB ishyuro iterwa k’umunsi.Mubane n’Imana, Uwo mugabo vraiment yihanga
i hangane mugabo gusa niba ubeshya witonde kuko waba urimo kwiyongerera uburemere bw’ikibazo
Niba uyumugabo ibyo avuga ari ukuri afite uburenganzira bwo kurega RDB ndetsea akaka n’indishyi z’akababaro, kuko nibakomeza kumutindana bizaba ibibazo bikomeye. Ndabona jye barihutiye kumufunga, mbona ibi byo kubaza RDB bari kuyibibaza mbere yuko afungwa, mwitonde hataba harimo akarengane.