Niboye: Ubumwe n’ubwiyunge bumaze kubabera inkingi y’iterambere
Abaturage batuye mu Murenge wa Niboye wo mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, barishimira ko nyuma yo gucengerwa n’ubumwe n’ubwiyunge, bakimika ibibahuza kuruta ibibatanya, bamaze gufatanya kugeza umurenge wabo ku bikorwa by’iterambere bifatika.
Babitangaje mu Mpera z’iki cyumweru ubwo bakoraga umuhango wo kumurika Ikirango cy’Ubumwe n’Ubwiyunge bakoze, kizashyirwa mu mbibi zose z’uyu murenge, kugira ngo abawutuye, abawuturiye n’abawugenda barusheho gucengerwa n’indangagaciro y’ubumwe n’ubwiyunge.
Umuyobozi w’uyu Murenge Murekatete Patricia yabwiye Kigali Today ko kunga ubumwe, byabafashije kwihuta mu iterambere binabafasha kandi kumva ko bagomba kubisigasira no kubirinda.
Ati “Dufite imihanda iri kugana ku musozo yubatswe ku bufatanye n’abaturage mu midugudu. Abaturage kandi barifatanyije bubakira abatishoboye 20 batuzwa i Masaka, baguriye intebe 150 Umurenge zizashyirwa muri sale y’inama, ndetse twarafatanyije tunaremera Uwacitse ku icumu utishoboye tunamusigira 250,000Frw’’
Yakomeje agira ati” Muri uyu Murenge kandi abaturage bagize uruhare mu kubaka Urukarabiro rufite agaciro ka 3,670,000Frw, mu mihanda batanga Miliyoni 85M, mu kubakira abatishoboye batanze miliyoni 55 andi yatanzwe n’Akarere, Intebe zo batanze asanga Miliyoni 4.”
Mukashyaka Immacullee wacitse icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi waremewe muri iki cyumweru cyo kwibuka cyasoje kuya 13 Mata 2021, yabwiye Kigali Today ko abaturage bo muri aka Karere akurikije uko babanye, abona batanga icyizere cy’Uko Ibyatanyije Abanyarwanda bikabageza kuri Jenoside bitazongera ukundi.
Umuyobozi w’Umurenge wa Niboye Murekatete Patricia avuga ko ibi byose abaturage babigezeho babifashijwemo n’uko Ubuyobozi bubegera bukabigisha, bukanamenya ibyo bakeneye, bakanafatanyiririza hamwe kubikora, ahari ibibazo bakahumvikanaho bagafatanya kugikemura ntawusiganyije undi.
Ohereza igitekerezo
|