Ni ba nde kugeza ubu u Rwanda rwahaye impeta(imidari) z’ishimwe?

Muri iki gihe Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) rukomeje ibikorwa byo kwizihiza ubutwari, hari uwakwibaza ngo "imidari n’impeta bitandukaniye he, ababihawe ni bande?"

Ubwo Perezida Kagame yambikaga Impeta y'ishimwe Paul Farmer
Ubwo Perezida Kagame yambikaga Impeta y’ishimwe Paul Farmer

Umuyobozi muri CHENO ushinzwe Ubushakashatsi, Rwaka Nicolas, avuga ko ’umudari’ ari ijambo rikomoka ku Gifaransa ’medaille’, rikaba ari ryo risobanura impeta mu Kinyarwanda, kubera iyo mpamvu ijambo ’umudari’ ngo ntabwo rigikoreshwa n’ubwo rikiri mu izina rya CHENO.

Impamvu CHENO icyitwa Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu Imidari n’Impeta by’Ishimwe, ngo ni uko mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ari ko byanditse, bikazasaba guhindura ingingo zaryo zifite iyo nyito.

Ni ba nde bambitswe impeta z’ishimwe, amoko yazo ni ayahe?

Rwaka avuga ko abambikwa impeta z’ishimwe ari Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, bakoze ibikorwa bitandukanye bitewe n’izina rya buri mpeta, akaba ari gahunda yatangiye mu mwaka wa 2006.

Urwego CHENO rugaragaza ko kugeza ubu hari amoko arindwi y’impeta z’ishimwe ari yo Uruti, Umurinzi, Agaciro, Igihango, Indashyikirwa, Indangamirwa n’Indengabaganizi.

Uruti: Impeta y’ishimwe ryo kubohora Igihugu

Rwaka avuga ko iyi mpeta imaze kwambikwa Abanyarwanda n’abanyamahanga, abasirikare n’abasivili, bose hamwe babarirwa mu bihumbi atibuka neza umubare, barimo abaguye ku rugamba rwo kubohora Igihugu hamwe n’abakiriho.

Mu bakuru b’ibihugu n’abahoze ari bo bahawe impeta y’Uruti, harimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, uwa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, Mwalimu Julius Kambarage Nyerere wayoboye Tanzania, uwari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Meles Zenawi, hamwe n’abasirikare bakuru b’u Rwanda.

Umurinzi: Impeta y’ishimwe ryo kurwanya Jenoside

Iyi mpeta ihabwa Abanyarwanda n’abanyamahanga bagize uruhare mu kurwanya no guhagarika Jenoside, ikaba yarahawe abasirikare n’abagihozemo ndetse n’abasivili, baba bakiriho cyangwa baritabye Imana.

Iyi mpeta y’Umurinzi na yo ikaba imaze guhabwa ababarirwa mu bihumbi barimo abari abakuru b’ibihugu bavuzwe, abasirikare bakuru n’abasivili nka Twine Joy, Bahumura Joy, Kalimba Raphael, Gahongayire Odette, Mamashenge Consolé na Mukayuhi Jeannine.

Abandi bambitswe iyi mpeta y’Umurinzi barimo Gisimba Damas, Celestin Hakizimana, Zura Karuhimbi, Jean Marie Vianney Igisagara, John Mutambuka n’abandi.

Agaciro: Impeta y’Icyubahiro

Ni impeta ihabwa Umuyobozi w’Igihugu cyangwa uwa Guverinoma w’Umunyarwanda cyangwa umunyamabanga, Umukuru w’Umuryango mpuzamahanga cyangwa Umuyobozi ku rwego rw’ikirenga waranzwe n’ibikorwa biteza imbere inyungu z’u Rwanda muri politiki, mu bukungu n’imibereho myiza, haba mu Rwanda cyangwa ku rwego mpuzamahanga.

Impeta ya Agaciro imaze guhabwa abantu babiri gusa, ari bo Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso, hamwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga uteza imbere Itumanaho ITU, Umushinwa Houlin Zhao.

Igihango: Impeta y’Ubucuti

Iyi mpeta y’ishimwe ihabwa umuntu cyangwa itsinda ry’ahantu bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu gutsura umubano n’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu, kandi akaba agomba kuba yaratumye u Rwanda rugira isura nziza ku rwego mpuzamahanga.

Rwaka avuga ko iyi mpeta yatanzwe mu mwaka wa 2017 ku nshuti z’u Rwanda nka Paul Farmer washinze ibitaro bivura kanseri bya Butaro, Umuherwe Howard Buffet ufite Ishuri ry’Ubuhinzi ryitwa RICA hamwe n’ibikorwa by’u Buhinzi muri Kirehe na Bugesera.

Mu bandi bahawe impeta y’Igihango harimo John Dick wigeze kuyobora RDB, Hezi Bezalel, Gilbert Chagoury, Alain na Dafroza Mukarumongi Gauthier, Linda Melvern na Joseph Ritchie.

Indashyikirwa: Impeta y’Umurimo

Iyi mpeta ihabwa umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bagaragaje ibikorwa by’intangarugero, byo guhanga ibishya bizamura Iterambere ry’u Rwanda, n’ubwo nta muntu n’umwe urayambikwa.

Indangamirwa: Impeta y’Umuco

Iyi mpeta ihabwa umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bagaragaje ibikorwa by’ingirakamaro, kandi by’intangarugero biteza imbere Umuco nyarwanda, ariko na yo ikaba nta n’umwe urayihabwa.

Indengabaganizi: Impeta y’Ubwitange

Iyi mpeta ihabwa umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bakoze ibikorwa mu buryo bw’intangarugero, birimo ubwitange buhebuje batitaye ku buzima bwabo kugira ngo bakize abandi, ikaba yarambitswe abari abasirikare babiri ba MINUAR muri 1994 bakomoka muri Ghana.

Gen Henry Kwami Anyidoho hamwe na Gen Joseph Null and Ikra, bari bayoboye Ingabo za Ghana zigize MINUAR (Umutwe w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zaraje kubungabunga Amahoro mu Rwanda), bambitswe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, impeta y’Ubwitange ku isabukuru yo kwibohora mu mwaka wa 2022.

Perezida Kagame yashimiye Gen Henry Kwami Anyidoho na Gen Joseph Null and Ikra, kuba baragize uruhare mu gutabara abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bakabarinda kwicwa.

Rwaka yagize ati "Umuntu wahawe impeta aba ari umukandida w’uko ashobora no kugirwa Intwari y’Igihugu, ariko bisaba ko hongera gukorwa ubushakashatsi, ukareba ko uwo muntu yagera ku rwego rw’Igihugu iyo ari Umunyarwanda."

Rwaka yakomeje avuga ko kuba umukuru w’Igihugu ari we wiyambikira abantu impeta z’ishimwe, ari agaciro katagereranywa, kandi ko CHENO ifite inshingano yo gukora ubuvugizi kugira ngo umuntu wahawe iyo mpeta abashe gukora ibikorwa by’indashyikirwa.

Inkuru zijyanye na: Intwari z’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Congratulation MUKAYUHI Jeaninne. Ntabwo nari nzi ko wahawe umudali.Ni byiza ko Igihugu gi

iganze yanditse ku itariki ya: 31-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka