Ngoma: Abubatse ibyumba by’amashuri bamaze imyaka itatu batarishyurwa
Abafundi bagera ku 130 bubatse ibyumba by’amashuri mu murenge wa Kazo bamaze imyaka itatu bishyuza miliyoni 15 bakoreye muri 2012.
Amafaranga bishyuza bayakoreye bubaka ibyumba by’amashuri 8, ubwiherero 16 ndetse n’inzu ya mwarimu,byose byubatswe ahitwa Tunduti na Murinja mu murenge wa Kazo Akarere ka Ngoma.
Aba bafundi bavuga ko bahora basiragizwa bizezwa kwishyurwa ndetse banakwa konti za banki zabo ngo bishyurwe none imyaka ibaye itatu batarayabona,none ingaruka zikomeje kubageraho.
Uwizampa Joseph wubatse Tunduti avuga ko yishyuza ibihumbi 77,yakoreye mu mezi arenga atatu atagira icyo yikorera iwe none ngo kutishyurwa byamugizeho ingaruka ikomeye y’ubukene abayemo bumwugarije.
Yagize ati” Ubukene bwaratwishe,nawe ibaze gukora emezi atatu ntacyo ukora iwawe warangiza ntuhembwe!Bahora badusiragiza batwizeza kuyabona none imyaka ibaye itatu nta yo baduha.Abana banjye uniforme zarashaje ntibazabona izindi ejo budi bagiye kwiga.”
Umwe mu bahakoze ngo yamaze gupfa atarishyurwa none ngo umuryango we ubayeho mu buzima bubi inzu yasambuwe n’umuyaga baranyagirwa bagasaba ko bakishyurwa wenda bagasana iyonzu.
Aba bafundi bahuriza kukuvuga ko bagerageje kwishyura yaba k’umurenge ndetse no ku karere ka Ngoma ariko ibyo bijejwe byose bimaze imyaka itatu ntagishyirwa mu bikorwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kazo,Bushayija Francis,yizeza ko bashobora kwishyurwa vuba kuko ngo ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) kigomba kubishyura ngo cyamaze no gukora igenzura rya nyuma mu kwezi gushize k’Ukuboza 2015.
Yabisobaniye agira ati”Igihe icyo ari cyo cyose bakwishyurwa kuko itsinda rya REB ryo kugenzura ryamaze kurangiza kubikora ubwo rero twabizeza ko amafaranga yabo ari munzira.”
Mu karere hose ka Ngoma harabarurwa ibirarane by’imyenda ya miliyoni zigera ku 120 ku bafundi bubatse ibyumba by’amashuri bakomeje kuvuga ko basiragizwa kandi ntibishyurwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|