Ngo mfitiye impuhwe M23? Yego - Perezida Kagame
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yashubije abavuga ko afitiye impuhwe M23, umutwe uhanganye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ko afite impamvu zumvikana, ku buryo ahubwo udafitiye impuhwe uyu mutwe ari we waba adashyira mu gaciro.
![Impunzi z'Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bahungiye mu Rwanda Impunzi z'Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bahungiye mu Rwanda](IMG/jpg/congolese_refugees_in_rwanda.jpg)
Mu kiganiro kirekire yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique, Kagame yagarutse ku ngingo zinyuranye zibanze ku mutekano mu karere muri rusange, ndetse no mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo by’umwihariko.
M23, imaze inyaka itatu yubuye intwaro irwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda. Kongo ihora ibwira amahanga ko u Rwanda rutera inkunga uyu mutwe, ariko u Rwanda rukabihakana, rukibutsa ko ibibazo bya Kongo bireba Abanyekongo ubwabo.
Icyakora, u Rwanda rwumva ko M23 irwanira ukuri.
Kagame avuga kuri M23 yagize ati “Iri ni itsinda rivugira irindi tsinda ry’abantu benshi batotezwa, bicwa, bavanywe mu byabo. Dufite impunzi nyinshi zahungiye hano mu Rwanda kubera ibyo bibazo. Iyi si inshuro ya mbere barimo kurwana. Kubera iki ibyo bibazo bigarutse nyuma y’imyaka icumi? Icya kabiri, baratotezwa muri ubwo buryo kubera ko bafitanye isano n’Abanyarwanda. Hari abavuga ngo abagize M23 ni Abatutsi, rero bagomba kujya mu Rwanda. Nyamara si u Rwanda rwabajyanye muri Congo."
![Impunzi z'Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bahungiye mu Rwanda mu myigaragambyo zishaka gutaha, umwaka ushize Impunzi z'Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bahungiye mu Rwanda mu myigaragambyo zishaka gutaha, umwaka ushize](IMG/jpg/congolese_refugees_in_rwanda_2.jpg)
Kagame akomeza agira ati "Rero abibaza impamvu ngirira impuhwe M23, ahubwo nanjye nababaza impamvu buri wese adakwiriye kubagirira impuhwe. Ese murashaka ko ngirira impuhwe ubutegetsi bwa Kinshasa kandi ari bwo buteza ibi bibazo byose? Oya. Ese nagirira impuhwe FDLR na Wazalendo Leta yazanye muri iyi ntambara yibasira abantu kubera ubwoko bwabo? Murashaka ko ngirira impuhwe u Burundi bwinjiye muri iyi ntambara ishingiye ku moko kandi bukaba bufatanya na Leta ya DRC mu gutoteza no kwica abo baturage?”
Perezida Kagame yibukije ko M23 yeguye intwaro ku nshuro ya kabiri, kuko no mu 2012 nabwo yahanganye na Kongo, kugera n’aho yafashe Umujyi wa Goma, ariko ikaza kuwurekura nyuma gato.
Yagize ati "Iki kibazo cyarabaye mu myaka icumi isaga icumi ishize. Kuki kigarutse? Kuki kitakemuwe muri iriya myaka? Ndumva ari byo bibazo byiza dukwiye kwibaza."
Umunyamakuru yabajije Kagame niba bidakwiye kurekera Kongo ikibazo cya M23, dore ko kireba abanyekongo ubwabo, ariko Kagame amubwira ko Kongo ari yo ikwiye gusubiza icyo kibazo, igasobanura impamvu itikorera umutwaro wayo.
![](IMG/jpg/congolese_refugees_3.jpg)
Kagame yagize ati "Icyo ni ikibazo cyiza, ariko nibo bakwiye kugisubiza. Ubundi kuki baremue iki kibazo? Kuki se bagikomeje kurusha uko kimeze? Ikindi: kuki umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugihari, kandi kuki bakomeza kuwukoresha bahungabanya umutekano w’u Rwanda?"
Perezida Kagame yavuze ko iyo FDLR ituza, ikaguma iyo mu mashyamba ya Kongo ntize guhungabanya umutekano w’u Rwanda nta kibazo yakayigizeho.
Yagize ati "Kongo ifite uburenganzira bwo kubana n’abo bantu bakoze ibyo twabonye mu gihugu cyabo, ariko jye sinakwemera ko Kongo ikomeza kubakoresha Umuryango w’Abibumbye urebera. Nk’abanyarwanda dufite uburenganzira bwo kwiyitaho, kuko twarababaye bihagije."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|