N’ubwo imvura yatinze kugwa imyaka izera - Meteo
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo-Rwanda, kivuga ko imvura y’itumba izarangiza ukwezi kwa Gicurasi 2025 ikirimo kugwa, bitandukanye n’uko iteganyagihe ry’Itumba ryagaragazaga ko ahenshi mu Gihugu imvura izacika mbere ya tariki 20 Gicurasi muri uyu mwaka, bityo ko imyaka izera.

Iteganyagihe ry’Itumba rya 2025 (Werurwe, Mata, Gicurasi), ryagaragaje ko imvura izacika hagati ya tariki 10-20 Gicurasi 2025 henshi mu Gihugu, uretse mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ho yateganyaga gucika hagati ya tariki 20-30 Gicurasi 2025.
Abahinzi bo mu Turere twa Bugesera na Nyagatare, hamwe mu ho imvura ikunze gucika kare, bagaragaza icyizere ko n’ubwo ibishyimbo bikiri ururabo kubera gutinda kw’imvura y’Itumba ry’uyu mwaka yatumye batera batinze, ibyo bihingwa byerera igihe gito bizatanga umusaruro uhagije.
Uwingeneye Françoise utuye i Rilima mu Bugesera agira ati "Icyizere kirahari rwose ko ibishyimbo bizera kuko imvura irahari. Ubu turarya umushogoro, bifite uburabyo, biramutse bibonye byibura imvura nka 3(kugwa gatatu) byakwera kuko imvura isanzwe icika mu matariki nka 13-15 y’ukwa gatanu."
Uwingeneye avuga ko iyo imvura igwira igihe isanzwe itangira kubonekamo mu mpera za Gashyantare, ibishyimbo ubu byari kuba bifite imiteja, byenda kwera.

Umuhinzi ukorera mu Karere ka Nyagatare witwa Antoine Hategekimana, avuga ko impungenge bazifite ku bigori kuko byo byera bitinze.
Hategekimana avuga ko iki gihembwe cy’Itumba rya 2025 nta bigori bizaboneka, "kereka wenda imvura ikomeje ikarangiza ukwezi kwa Gicurasi kose."
Umuyobozi ushinzwe Iteganyagihe n’uko rishyirwa mu bikorwa mu kigo Meteo-Rwanda, Antony Twahirwa, avuga ko imvura y’Itumba igihari kugera mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi k’uyu mwaka.
Twahirwa yaganirije Abanyamakuru bakora ku bidukikije(REJ), ubwo basuraga Meteo Rwanda ku wa 24 Mata 2025, agira ati "Kugeza ubu turabona ko imvura izageza mu mpera z’ukwezi kwa gatanu, n’ubwo hari igihe ikirere cyivumbagatanya kigatanga imvura nyinshi, abahinzi bagire icyizere, turacyabona ko ikirere kigifite imvura."
Meteo-Rwanda ivuga ko ubupimiro bw’iteganyagihe burenga 300 ifite hirya no hino mu Gihugu kugeza ubu, butuma amakuru itanga arushaho kwizerwa.
Ivuga kandi ko nyuma ya RADAR hazazanwa n’igipurizo(balloon) mu kwezi kwa Nzeri k’uyu mwaka wa 2025, kikaba gifatira amashusho y’iteganyagihe ku butumburuke bwa kilometero 32 mu kirere cy’Isi.

Ohereza igitekerezo
|