N’u Rwanda rwaberwa no kwicara kuri ‘table d’honneur’ - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda kimwe na Afurika nabyo byaremewe kubaho neza mu cyubahiro gikwiye, kimwe n’ibindi bihugu bibayeho neza ku isi.

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko umuco wo kudasindagizwa ari wo uzatuma u Rwanda rwubahwa
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko umuco wo kudasindagizwa ari wo uzatuma u Rwanda rwubahwa

Perezida Kagame avuga ko hari ibihugu biheza ibihugu nk’u Rwanda kubera ko bikennye n’icyo bibikoreye bikitwa ubugiraneza, nyamara bimwe muri ibyo nabyo bisize ibibazo iwabo.

Agira ati “Abaza kudutonganya badutunga agatoki ngo dufite ibibazo tubibutsa ko n’iwabo bihari kandi ko batadukunda kurusha uko twikunda. Akenshi icyo baba bagambiriye si ukudufasha kubikemura.

“Baraza bakadutunga agatoki tukabumva, bakatwibutsa ko baduha amafaranga tukabashimira, ariko tukababaza urwo rukundo rutuma batugirira impuhwe zingana zityo, usanga rimwe na rimwe batanafitiye ab’iwabo.”

Perezida Kagame avuga ko icyo abandi bakora n'Abanyarwanda bagikora
Perezida Kagame avuga ko icyo abandi bakora n’Abanyarwanda bagikora

Yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukuboza 2017, mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rusaga ibihumbi bitatu rwari rwitabiriye inama ihuza urubyiruko izwi nka ‘Youth Connekt’.

Yavuze ko inzira imwe urubyiruko rwakoresha rukura u Rwanda muri ako gasuzuguro ari ugukora cyane no kudakunda gusindagizwa.

Ati “Mu mikorere yanyu, mu mitekerereze yanyu mugomba guhora mwibaza impamvu u Rwanda rutari ku meza y’icyubahiro, mugaharanira gukora cyane, tugafatanya, tukarugeza kuri ’table d’honneur.

“Ntabwo ’table d’honneur’ igenewe abandi batari Abanyafurika cyangwa Abanyarwanda gusa. Ni ahacu twese, iyo ubiharaniye urahagera.”

Ihuriro rya Youth Connekt ryitabiriwe n'urubyiruko rusaga ibihumbi bitatu
Ihuriro rya Youth Connekt ryitabiriwe n’urubyiruko rusaga ibihumbi bitatu

Perezida Kagame yavuze ko gusindagizwa cyangwa kugisha inama atari ubugwari mu gihe ufite intego yo kuzigira umunsi umwe.

Ati “Iyo usindagizwa, ugomba gushyiraho akawe kugira ngo uzagere aho wigira. Mu mitekerereze y’urubyiruko hagomba kuvamo gusindagizwa. Urubyiruko rwaba urw’u Rwanda cg urwa Africa rurashoboye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

total agree with his excellence that what all the head of country suppose to say to they country man

Abdullah Mohamed yanditse ku itariki ya: 18-12-2017  →  Musubize

Mwaramutse Ni Tumukunde Jean Aime Ndashimira Peresida Wacu Paul Kagame Kuko Adukunda Akaba Angejeje Aha Mfite Umutekano Kandi Nkaba Ngiye Kurangiza Amashuri Yisumbuye Kubera Umubyeyi Wacu Nyakuba Peresida Wurwanda Tumurinyuma Igihe Cyose 100% Kuko Yatumye Urubyiruko Rukomeza Kugira Amahirwe Mumutekano.

Nitwa Tumukunde Jean Aime yanditse ku itariki ya: 18-12-2017  →  Musubize

Nibyo koko abanyarwanda dukwiriye kwigira, twiteza imbere nk’urubyiruko kuko aritwe mbaraga z’igihugu. turasabwa gukora cyane kugira ngo tugere kw’iterambere rirambye kandi rivuye mumaboko yacu nk’abanyarwanda. Tudateze amaboko kunkunga z’amahanga.

Athanase yanditse ku itariki ya: 18-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka