Muzashyire umuturage ku isonga muri gahunda zanyu zose - Minisitiri Dr Biruta

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu Dr Vincent Biruta kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024 i Gishari mu Karere ka Rwamagana asoza cy’amahugurwa y’Abapolisi bato icyiciro cya 20 yabasabye kuzashyire umuturage ku isonga muri gahunda zose bazakora.

Minisitiri Dr Biruta yabibukije kurangwa n’ikinyabupfura, gukora kinyamwuga, gukorana umurava, kwanga umugayo no guharanira ishema ry’u Rwanda n’abanyarwanda aho bazaba bari hose.

Ati : “Bapolisi musoje aya mahugurwa ndabashimira kuba mwarahisemo neza kuza muri uyu mwuga, kandi biroroshye kuko musanze bakuru banyu muri izi nshingano. Inyigisho mwahawe ni umusingi ukomeye muzubakiraho kugira ngo muzakore neza imirimo ibategereje”.

Minisitiri Dr Biruta yabibukije ko bageze kuri uru rwego kubera umwete, umurava n’imyifatire myiza bagaragaje, ko bagomba kumva bibateye ishema ndetse bibahe n’imbaraga zo gukora kurushaho, kugira ngo bazagere no kubindi byisumbuyeho mu mwuga mwiza bahisemo.

Ati “ Muzarangwe n’ikinyabupfura, gukora kinyamwuga, gukorana umurava, kwanga umugayo no guharanira ishema ry’u Rwanda n’abanyarwanda aho muzaba muri hose. Muzakomeze kandi ubufatanye buhari n’izindi nzego, mushyire umuturage ku isonga muri gahunda zanyu zose, kuko ibyiza by’abaturarwanda ari byo twese duharanira”.

Umuyobozi w'Ishuri ry'Amahugurwa rya Polisi y'u Rwanda rya Gishari, CP Niyonshuti Robert yasabye abasoje amahugurwa gukoresha ubumenyi bungutse mu kurinda umutekano w'Abanyarwanda
Umuyobozi w’Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari, CP Niyonshuti Robert yasabye abasoje amahugurwa gukoresha ubumenyi bungutse mu kurinda umutekano w’Abanyarwanda

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti, yavuze ko aba bapolisi bari bamaze amezi icumi bahugurirwa kwinjira muri Polisi y’u Rwanda batangiranye abanyeshuri 2135 ariko abagera kuri 26 ntibabasha gusoza aya mahugurwa ku mpamvu zitandukanye.

Abanyeshuri basoje aya mahugurwa ni 2,256 barimo abahungu 1,777 n’abakobwa 479.
Ati“ Mu gihe bamaze hano, aba banyeshuri bize amasomo abaha ubumenyi, ubushobozi n’imyitwarire iboneye izabafasha mu kazi ka Gipolisi ku rwego rw’abapolisi bato. Banyeshuri musoje amahugurwa, ndabashimira ku bw’ishyaka n’ubwitange mwagaragaje”.

CP Niyonshuti yabibukije ko amasomo bahawe ari itangiriro ariko mu gihe cyose bazaba bari muri Polisi y’u Rwanda bazakomeza guhabwa andi mahugurwa anyuranye abafasha kurushaho gusohoza ishingano zabo.

Abakobwa basoje amasomo
Abakobwa basoje amasomo

Ati “Muzarangwe n’ikinyabupfura aho muzaba muri hose kuko niwo musingi uyu mwuga mutangiye wubakiyeho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka