Musanze: Yatawe muri yombi akekwaho gukuramo inda

Mu Kagari ka Buruba, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, haravugwa amakuru y’umukobwa w’imyaka 22 watae muri yombi, akekwaho gukuramo inda y’amezi atanu akoresheje ibinini.

Nk’uko abaturanyi be babivuga, ngo iyo nda yayikuyemo ku itariki 15 Gicurasi 2024 akomeza kubishisha, mu gihe yari akomeje kuremba ngo nibwo bamwe mu baturage bamenya ayo makuru, batabaza ubuyobozi bumugeza ku Kigo Nderabuzima cya Karwasa.

Ngo ubwo buribwe yabutewe n’uko akimara gukuramo inda ngo iya nyuma yanze gusohoka, biba ngombwa ko akomeza gutaka amakuru amenyekana atyo, nk’uko umwe muri abo baturage yabitangarije Kigali Today.

Ati “Akimara gukuramo inda, yakomeje gutaka kubera uburibwe aho iya nyuma yari yanze gusohoka, nibwo twabimenye duhamagara Mudugudu, nawe ahamagara ku Kagari bamugeza mu Kigo Nderabuzima cya Karwasa, aho mu kwisobanura yavugaga ko iyo miti y’ibinini yayihawe n’umukecuru wo mu Mudugudu wa Cyivugiza ariko ntiyavuga amazina ye."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buruba, Irakoze Umutoni Sandra yemeje ayo makuru, avuga ko uwo mukobwa yamaze kugezwa mu nzego z’umutekano.

Ato “Ayo makuru niyo, ariko niba yakoresheje imiti, ibyo bimenywa na muganga ariko inda yo yavuyemo, ubu ari mu nzego z’umutekano."

Amakuru agera kuri Kigali Today, avuga ko uwo mukobwa yajyanwe mu bitaro bya Ruhengeri kubonana na Dogiteri, basanga nta kibazo cyatuma akomeza kuba mu bitaro, ahita ajya gufungirwa kuri Polisi Sitasiyo ya Muhoza, aho akurikiranwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka