Musanze: Umwe mu bakomerekejwe n’inkongi yitabye Imana
Hakizimana Evariste bakundaga kwita Muneza wari umwe mu bakozi batatu bakomerekejwe n’inkongi y’umuriro yibasiye uruganda rukora inzoga muri Tangawizi rw’i Musanze yitabye Imana.
Uwo mugabo w’imyaka 36 y’amavuko yitabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa 21 Mata 2017.
Iyo nkongi y’umuriro yibasiye urwo ruganda rwitwa “ Umurage Enterprise Ltd “ tariki 19 Mata 2017. Muri batatu bari bakomerekeyemo, uwo Hakizimana Evariste witabye Imana niwe wari umerewe nabi cyane.
Hakizimana n’abo bari hamwe bakomeretse boherejwe mu bitaro bya Ruhengeri ariko we ubutabazi yahabwaga bukomeje kunanirana yoherezwa mu bitaro bya CHUK i Kigali ari naho yaguye.
Mu kiganiro na Kigali Today, Niyigaba Jean Pierre, umuyobozi w’uruganda rwa “Umurage Enterprise LTD” yatangaje ko Hakizimana yitabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK,aho yari yajyanwe ngo akomeze kwitabwaho byisumbuyeho.
Yagize ati “Ni byo koko wa mukozi w’uruganda wajyanwe kwa muganga amerewe nabi yitabye Imana ubu twagiye kuzana umurambo we i Kigali kugira ngo ushyingurwe mu Karere ka Musanze. Ni inkuru ibabaje ariko twayakiriye gutyo”.
Inkongi y’umuriro yibasiye uruganda rukora inzoga muri Tangawizi rw’i Musanze yanangije ibintu bifite agaciro ka miliyoni hafi 50 RWf, nk’uko Niyigaba Jean Pierre umuyobozi w’urwo ruganda yabitangaje.
Polisi y’igihugu ishami rishinzwe kuzimya umuriro muri Musanze niyo yahagobotse izimya igice kimwe cyari cyafashwe cy’inyubako y’urwo ruganda, bituma inkongi y’umuriro idafata igice cyari gisigaye .
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Turashima police uburyo yatabaye. Hakizimana imana imwakire mubayo