Musanze: Ukwezi kw’ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake gusigiye iki abaturage?

Kuva tariki ya 01 kugeza kuri 31 Ukwakira 2023, kwari ukwezi ngarukamwaka kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake, aho byakorwaga hirya no hino mu gihugu.

Bubakiye abatishoboye
Bubakiye abatishoboye

Mu Karere ka Musanze, hari abaturage uko kwezi kwahinduriye ubuzima, binyuze mu mbaraga urubyiruko rw’abakorerabushake rwatanze mu bikorwa bitandukanye, birimo kubakira inzu abatishoboye, ubwiherero n’uturima tw’igikoni, abandi bafashwa mu bundi buryo.

Ni ibikorwa urwo rubyiruko rufatanyije n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi muri ako karere na Polisi, byatwaye asaga Miliyoni 60 Frw.

Ni gahunda ishingiye ku kwitanga, mu rwego rwo gutanga umusanzu wo kubaka Igihugu, nk’uko Byiringiro Robert, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze yabitangarije Kigali Today.

Ati “Ni ukwezi gutanga ibisubizo ku baturage no gukomeza kubaka Igihugu, bishingiye ku kwitanga. Uku kwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake, ni gahunda ikorwa mu gihugu hose, mu Karere ka Musanze dukora ibikorwa bifasha abaturage mu guhindura imibereho myiza yabo”.

Akomeza agira ati “Ibikorwa by’ubwitange bisiga hari igikozwe, tukarushaho gutanga umusanzu wo kubaka Igihugu, byose tubikora mu bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere n’inzego zitandukanye z’umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda”.

Bacukuriye abaturage ubwiherero
Bacukuriye abaturage ubwiherero

Yungamo ati “Twasuye imiryango itishoboye tuyigenera ibiribwa n’ibinyombwa, mu bitaro bya Ruhengeri twagiye gusura abarwayi batagira ababarwaza, ababitaho n’ababagurira imiti, tubasigira amafaranga yo kubafasha agera ku bihumbi 240Frw. Uku ni ukwezi gutanga ibisubizo ku baturage no gukomeza kubaka Igihugu”.

Mu bindi bakoze harimo kubakira abatishoboye, hakaba hakomeje kubakwa inzu 20, huzura ubwiherero 109, uturima tw’igikoni 502, hakorwa imihanda ireshya n’ibilometero 62, naho mu rwego rwo kurwanya isuri hacukurwa ibyobo bifata amazi, haterwa ibiti bisaga 4000 by’imitako n’ibitangiza ibihingwa.

Hakozwe kandi n’ubukangurambaga bwo kwicungira umutekano, aho urwo rubyiruko rwagiye rukora amarondo, harebwa uko utubari twubahiriza amabwiriza yashyizweho, no kwibutsa abantu ububi bw’ubusinzi bukomeje gukurura amakimbirane mu ngo, bigisha n’abaturage ikoreshwa ry’imihanda cyane cyane mu kuyambuka.

Mu bindi byakozwe, hatanzwe inkweto n’imyenda ku batishoboye, hatangwa n’ubwisungane mu kwivuza, ari nako abaturage bakangurirwa kugira isuku ku mibiri yabo no mu ngo zabo.

Bahingiye abanyantenge nke
Bahingiye abanyantenge nke

Ni ibikorwa bishimwa cyane n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, nk’uko Umuyobozi wako, Bizimana Hamiss yabitangarije Kigali Today.

Ati “Ibi bikorwa by’urubyiruko ni inyungu zikomeye ku baturage bacu, n’ubu tuvugana bari gutera ibiti. Turi mu turere tugira ibiza byinshi kubera imisozi, ibiti byatewe n’urwo rubyiruko birafasha byinshi”.

Arongera ati “Urubyiruko rw’abakorerabushake kandi rwubakiye abaturage batishoboye, ntabwo ari ibyo gusa rwubatse ubwiherero bwinshi, uturima tw’igikoni. Ibi bikorwa urubyiruko rwacu ruri gukora, hari inyungu bifitiye abaturage bacu, ariko hari n’inyungu ku rubyuruko, zo kumva ko rufitiye akamaro sosiyete nyarwanda rutuyemo, aho rukurana umuco wo gukorera igihugu n’abagituye”.

Meya Bizimana yavuze kandi ko kuba u Rwanda rutuwe n’umubare munini w’urubyiruko, rukaba rwitoza gukorera igihugu nta kiguzi, biramutse bikomereje uwo muco wo gutanga imbaraga mu gukemura ibibazo bibangamiye sosiyete, byazatanga umusaruro mwiza ku Rwanda rw’ejo.

Bafatanyije n'inzego zitandukanye bubakira uturima tw'igikoni abaturage
Bafatanyije n’inzego zitandukanye bubakira uturima tw’igikoni abaturage

Ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake, gusojwe umubare munini w’abaturage umaze kumenya gukoresha imihanda, ari naho Polisi ihera ishima umusanzu ukomeye urwo rubyiruko rwatanze ruhugura abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, ati “Urubyiruko rw’abakorerabushake rwadufashije mu bintu byinshi, birimo kwigisha abaturage gukoresha iriya mirongo y’umweru ya ‘zebra crossing’, badufasha mu bukangurambaga butandukanye burimo kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi. Ni ukwezi kwagize akamaro”.

Urubyiuruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze ruragera ku bihumbi 86, ahakomeje ubukangurambaga bwo kongera abanyamuryango, mu rwego rwo gushyira hamwe imbaraga, bakora ibikorwa byubaka Igihugu.

Bigishije abaturage kwambuka umuhanda
Bigishije abaturage kwambuka umuhanda
Bateye ibiti
Bateye ibiti
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka