Musanze: Abatwara amagare basabwe kwitwararika mu muhanda hirindwa impanuka

Polisi y’u Rwanda isaba abatwara amagare bo mu Karere ka Musanze, kwitwararika no kubahiriza umutekano wo mu muhanda, mu rwego rwo gukumira impanuka za hato na hato zikomeje koreka ubuzima bw’abantu.

CSP Jean Claude Bizimana yasabye abatwara amagare kwitwararika igihe cyose bakoresha umuhanda
CSP Jean Claude Bizimana yasabye abatwara amagare kwitwararika igihe cyose bakoresha umuhanda

Polisi ivuga ibi ihereye ku kuba Intara y’Amajyaruguru iza imbere y’izindi Ntara, nyuma y’Umujyi wa Kigali, mu kugira impanuka nyinshi ziterwa n’amagare, iki kikaba ikibazo ivuga ko buri wese akwiye kugira icye kugira ngo gicike.

Mu bukangurambaga bugamije gukangurira abatwara amagare kwita ku mutekano wo mu muhanda bwiswe Gerayo Amahoro, bwatangirijwe mu Karere ka Musanze ku wa Mbere tariki 2 Ukwakira 2023, Umuyobozi ushinzwe umutekano wo mu muhanda muri Polisi y’u Rwanda, CSP Jean Claude Bizimana, yagarutse kuri amwe mu makosa abatwara amagare bakora.

Ati “Umuntu atwara igare n’umuvuduko mwinshi, yikoreye umuzigo cyangwa ahetse umuntu ku igare, yagera ahamanuka akagenda aserebeka akuba ikirege mu muhanda agerageza gufata feri, akagera ku rwego aba atagishoboye kuriyobora cyangwa kurihagarika akikubita mu kinogo, bordure, cyangwa akaba yanagonga igiti”.

“Amakosa kandi tuyabona ku batwara amagare, usanga bafata ku binyabiziga mu gihe bigenda mu mihanda bigeze ahazamuka. Ibyago by’impanuka biba ari byinshi kuko iyo imodoka ikubise nko kuri dodani ishobora kwicugusa, uyifasheho akaba yakwitura hasi mu muhanda, mu mapine y’ikinyabiziga cyangwa ikaba yanamurenza umuhanda bikamuviramo kuhasiga ubuzima”.

Abatwara amagare biyemeje kubahiriza ingamba zifasha mu gukumira impanuka
Abatwara amagare biyemeje kubahiriza ingamba zifasha mu gukumira impanuka

Yungamo ati “Ni kenshi abatwara amagare baburirwa kutarenza saa kumi n’ebyiri bakiri mu mihanda. Aya masaha umuntu aba atakibasha kubona akaba yagonga umunyamaguru, yakwitura mu kinogo, kuko haba hatabona. Abarenza amasaha bakishora mu muhanda bafatwa nk’ababa bihamagarira urupfu bakwiye kubicikaho”.

Mu mezi icyenda ashize, mu Ntara y’Amajyaruguru habarurwa abantu 245 bakomerekejwe n’amagare barimo abari bayatwaweho n’abari bayatwaye; abagera kuri 26 muri bo zarabahitanye, abenshi zibasigira ubumuga buhoraho aho batagikora akazi.

CSP Bizimana kuri we ngo iterambere abatwara amagare bifuza ntibashobora kurigeraho, bagifite imitekerereze n’imyitwarire idahwitse.

Polisi y’u Rwanda, igaragaza ko mu byiciro by’abakora impanuka bakahaburira ubuzima, abanyamaguru aribo baza imbere aho bihariye 30.2%. Hakurikiraho abatwara amagare bihariye ikigero cya 26.7% mu gihe abatwara moto bo ari 24%.

Nyamara mu mpanuka zibera mu Rwanda zaba izitwara ubuzima bw’abantu, izikomerekeramo abantu cyangwa zikangiza imitungo yabo, zishobora kwirindwa ku kigero cya 80% kuko ahanini zibaho ari bo babigizemo uruhare.

Nizeyimana Gabriel, umwe mu batwara abagenzi ku magare, nyuma y’ibiganiro baherewe muri ubu bukangurambaga, yatahanye ingamba zo gukumira impanuka.

Ati “Aka ni akazi nkuramo ibitunga urugo, kwishyura mituweli n’ibindi. Naje gusanga hari imyitwarire nagiraga ihungabanya umutekano wo mu muhanda harimo nk’umuvuduko mwinshi, ngiye kureka burundu n’undi wese nzajya nyibonaho, nzajya muburira abicikeho mu rwego rwo kurinda ubuzima bwanjye n’ubw’abandi, dukumira icyabuhungabanya”.

Mu mpanuka zibera mu gihugu iziterwa n'amagare ziganje cyane mu Ntara y'Amajyaruguru
Mu mpanuka zibera mu gihugu iziterwa n’amagare ziganje cyane mu Ntara y’Amajyaruguru

Mu zindi ngamba abatwara amagare bagiye kongeramo imbaraga nk’uko byagarutsweho na Perezida wa Cooperative de Vélos de Musanze (CVM), Evaliste Mutsindashyaka, harimo no kongera ubumenyi ku mategeko y’ibanze n’ibimenyetso byo mu muhanda, kugira ngo nibura bajye bawukoresha basobanukiwe neza imyitwarire yemewe n’itemewe.

Mu Karere ka Musanze habarurwa abatwara abagenzi ku magare 1540, umubare munini ukaba ari urubyiruko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka