Muhanga: Ikiraro kirekire mu Rwanda kije kurokora abagwaga mu masangano ya Nyagako

Abaturage b’Umurenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga baratangaza ko ikiraro cyo mu kirere gihuza utugari twa Kanyinya na Nyamirama kije kurokora abagwaga mu masangano ya Nyagako ahahurira imigezi ibiri yuzuraga igaheza bamwe hakurya, abagerageje kwambuka bakagwamo.

Abaturage n'abayobozi batangiye kugicaho kugira ngo bagisuzume niba kimeze neza
Abaturage n’abayobozi batangiye kugicaho kugira ngo bagisuzume niba kimeze neza

Umugezi wa Nyagako wubatsweho ikiraro gifite amateka yo kuba ari cyo kiraro kirekire mu Rwanda umaze gukomeretsa abantu batanu, kandi ukaba wabangamiraga imigenderanire mu gihe cy’imvura. Iki kiraro cyuzuye ku bufatanye n’Umuryango wita ku mibereho myiza y’abaturage ubafasha mu kubaka ibiraro, Bridge to Prosperity (BTP).

Abaturage bavuga ko umugezi wa Nyagako wababangamiraga mu buryo butandukanye haba ku bakuru n’abatoya ndetse rimwe na rimwe ugahitana ubuzima bwa benshi.

Ngayabarambirwa Theoneste utuye mu Kagari ka Nganzo mu Murenge wa Muhanga avuga ko imvura yagwaga ari nyinshi yatumaga imigezi yuzura cyane bikaba ngombwa ko bamwe barara hakurya y’umugezi cyangwa abagerageje kwambuka bakagwamo.

Agira ati “Hari umukobwa wigeze kugwamo umugezi uramukurura umugeza epfo iriya. Iyo imvura yagwaga yabangamiraga abaturage kuko Nyagako yuzura cyane, wasangaga bigoye abantu bajya kwa muganga bahetse abarwayi, abana bato bajya kwiga na bo byababeraga ikibazo ariko turashimira Leta iduhaye iki kiraro ibyo byago byose ntibizongera kubaho”.

Umuyobozi w’ibikorwa by’uyu mushinga Bridge to Prosperity (BTP), Eng. Rwunguko Jean D’amour, avuga ko mu gice cya mbere cy’umushinga wabo hamaze kubakwa ibiraro 85, icya Nyagako kikaba ari cyo kirekire kuko gifite metero 135 z’uburebure. Cyuzuye gitwaye Miliyoni 130frw zirimo 60% y’inkunga ya Bridge to Prosperity naho Akarere kakaba karatanze 40%.

Rwunguko avuga ko umuryango Bridge to Prosperity ufatanya n’uturere kubaka ibiraro byo mu kirere, kandi harimo inyungu zikubye inshuro nyinshi ku muturage ugereranyije n’amafaranga aba yashowemo.

Agira ati “Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibikorwa by’iterambere ry’umuturage bimugeraho iyo hubatswe ikiraro kimufasha mu buzima bwe bwa buri munsi, haba mu mirimo y’ubucuruzi n’imigenderanire igamije inyungu zigera kuri 25%. Nk’uyu mugezi wo wari umaze gukomeretsa abantu barenga batanu. Urumva ko abana basibaga amashuri kubera ikiraro ubwo byose ni inyungu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacquline, avuga ko Akarere kagikeneye ibiraro byinshi kubera imiterere yako kandi hari gahunda yo gukomeza kubyongera kugira ngo abaturage bakomeze kugera ku nyungu zo kwegerezwa serivisi zibateza imbere.

Agira ati “Imiterere y’Akarere ka Muhanga ituma dukenera ibiraro byinhsi nko mu mirenge yo mu misozi ya Ndiza ku buryo duteganya kubaka ibindi 14 uko tuzabona ubushobozi tugakomeza kubyongera, byose bizaba bigamije guteza imbere inyungu z’umuturage”.

Umuryango (Bridge to Prosperity - BTP) umaze kubaka ibiraro 85 mu gihugu hose ukaba uteganya kubaka nibura ibiraro 355, kugeza mu mwaka wa 2025.

Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko kugira ngo ikibazo cy’imigenderanire gikemuke ku Isi nibura hakenewe ibiraro bisaga miliyoni 250.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka