Muhanga: Abasenateri ntibemeranya na RTDA ku kibazo cy’imihanda n’ibiraro bitubakwa

Itsinda ry’Abasenateri ryasuye Akarere ka Muhanga kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Nyakanga 2015 riranenga ibikorwa by’imihanda byagombye kuba byubakwa mu Karere ka Muhanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yasobanuriye itsinda rya Komisiyo y’abasenateri rishinzwe ubukungu ko usanga rimwe na rimwe ikigo cy’igihugu gishizwe ubwikorezi, RTDA kirengagiza ubusabe bw’akarere ka Muhanga mu kubaka no gusana imihanda n’ibiraro.

Bimwe mu bice by'Umuhanda w'amabuyebwa mbre wubatswe byatangiye kwangirika utaratahwa.
Bimwe mu bice by’Umuhanda w’amabuyebwa mbre wubatswe byatangiye kwangirika utaratahwa.

Bashingiye ku ibaruwa Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yandikiye RTDA ibasaba ko hasanwa ikiraro cya Bourgue gihuza uturere twa Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo na Ngororero mu Ntara y’i Burengerazuba, kiri kuri Nyabarongo cyangiritse, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwagaragaje ko RTDA nta gisubizo yatanze kandi ikiraro kirimo kwangirika.

Akarere ka Muhanga kagaragaza ko gahabwa mu ngengo y’Imari miliyoni 62FRW yo gusana ibiraro ariko kubera ubucyeya bwayo bukaba kubasha gusana ikiraro cya Bourgue mu gihe ibaruwa y’Akarere yohererejwe RTDA yasabaga ko ikiraro cyakwimurwa cyangwa mu gihe kitarimurwa RTDA igafasha kugisiburamo imicanga no kugisana kugirango kitagenda cyose, ari nabyo bitakozwe.

Ikiraro cya Bourgue kiri kuri Nyabarongo gihuza Muhanga na Ngororeronicyo RTDA ishinjwa kuba yarirengagije gusana kandi cyangirika bikomeye.
Ikiraro cya Bourgue kiri kuri Nyabarongo gihuza Muhanga na Ngororeronicyo RTDA ishinjwa kuba yarirengagije gusana kandi cyangirika bikomeye.

RTDAigaragaza ko yohereje istinda ryasuye icyo kiraro ariko ntiryatanga raporo y’ibyagombaga gukorwa, bigaragara ko ngo hatabayeho guhana amakuru, ari naho Abasenateri bahera basaba Umuyobozi w’akarere Mutakwasuku Yvonne kujya akurikirana cyane kuko hari igihe iyo udakurikiranye ababishinzwe nabo hari igihe bicecekera.

Senateri, Visi Perezida wa Komisiyo ishizwe iterambere ry’ubukungu muri Sena Bizimana Evariste agira ati “Iyo utakomanze ku muryango uhibereye barakwihorera ariko iyo ubabereye itabi bakwitaho.”

Abakozi ba RTDA bavuga ko igituma bimwe mu bikorwa byo kubaka imihanda no gusana ibiraro byaragenze biguru ntege byatewe n’ibindi byihutirwaga mu tundi turere, urugero batanga akaba ari ikiraro cya Rwabusoro i Bugesera cyaguye muri Nyabarongo, mu buryo butunguranye ku buryo cyagombaga kwihutirwa kurusha ibindi.

Senateri Bizimana asaba Umuyobozi w'Akarere guhaguruka akajya yigerera ku bagomba kumuha amafaranga aho gutegereza ko bazibwiriza.
Senateri Bizimana asaba Umuyobozi w’Akarere guhaguruka akajya yigerera ku bagomba kumuha amafaranga aho gutegereza ko bazibwiriza.

RTDA ariko isezeranya ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ko ubwo yongeye kubibutsa ikibazo cy’ikiraro cya Bourgue bagiye kugihagurukira kigasanwa.

Bizimana Jean Damascène ushinzwe ibikorwa byo kubaka gusana ibiraro no kubaka imihanda mishya avuga ko ikibazo cy’ingengo y’Imari nkeya ari cyo gituma Muhanga itarazirikanwe muri uyu mwaka w’ingengo y’Imari mu kugenerwa amafaranga yo kubaka imihanda.

Ati “Umwaka utaha cyangwa bishobotse mu isubiramo ry’igihembwa cya kabiri cy’ingengo y’imari uyu mwaka Muhanga nayo ishobora kuzahabwa amafaranga.”

Abasenatri ariko ntibanyuzwe n’ukuntu umujyi uza inyuma y’uwakigari utahawe amafaranga kandi kario gafite n’ikibazo cyo gusana ibiraro, ari nabyo Senateri Mukankusi Parrine, ahera agaya RTDA kuba nta teganyabikorwa yerekana ryagenewe akarere ka Muhanga mu kubaka no gusana imihanda n’ibiraro.

Mu Mijyi yose uko ari itandatu iteganyijwe kuzaba yungirije umugi wa Kigali ari yo Musanze, Rubavu, Karongi, Nyagatare, Rusizi, Muhanga niwo utaragenewe amafaranga yo kubaka imihanda mu mujyi ari naho abasenateri bahera buvuga ko RTDA itabyitwayemo neza.

Biteganyijwe ko mu cyerecyezo cy’ikinyagihumbi IDPRS 2 izaragirana na 2018 hagomba kuba hubatswe km zigera muri 20, z’imihanda ya kaburimbo n’iy’amabuye mu Mujyi wa Muhanga nyamara kilometero ebyiri gusa akaba ari zo zigiye gutangira kubakwa muri uyu mwaka.

Izo zisanga ibindi birometero hafi bitatu by’umuhanda w’amabuye nabyo bidatunganye neza byubatswe, bigaragaza ko hatagize izindi mbaraga zishyirwamo intego z’ikinyagihumbi zitazaba zagezweho.

N’ubwo RTDA inengwa kuba itarafashije Akarere ka Muhanga mu kubaka imihanda, abikorera nabo basabwa gushyiraho uruhare rwabo kugirango bikorere imwe mu mihanda yoroheje harimo iy’amabuye.

Bimwe mu byifuzo akaba ari ukujya harebwa niba mu guha ubushobozi Imijyi mu rwego rwo kuyubaka hajya harebwa niba hatarimo kubogama, cyakora uturere nka Muhanga natwo ngo dukwiye gushyiraho akatwo kuko kakinjiza imisoro mikeya ugereranyije n’uko abagatuye binjiza.

Urugero rutangwa ni ukuba Muhanga ikiri hasi y’Akarere ka Kayonza iri mu cyaro mu kwinjiza imisoro Kayonza kinjije miliyoni 800frw ikaba irusha Muhanga umwaka ushize, cyakora Akarere ka Muhanga kakaba kagaragaza ko uyu mwaka nako kazaba kinjiza asaga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Abasenateri bashima bimwe mu bikorwa byo guteza imbere umujyi wa Muhanga birimo no kubaka gare ya Muhanga izaba ijyenye n’igihe, n’umushinga wo kubaka isoko rya kijyambere, byise ariko ngo bikaba bikeneye gukurikiranwa kugirango birangire hatangire n’ibindi.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka