Mu turere tumwe hateganyijwe umuyaga ushobora kugurukana ibisenge by’inzu - Meteo Rwanda
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko kuva saa kumi n’ebyiri z’igitondo (6:00) cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Mata 2021 kuzagera mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 19 Mata 2021 (saa sita z’igicuku), mu turere tumwe tw’u Rwanda hateganijwe umuyaga ushobora kwangiza imitungo y’abantu.

Uturere dushobora kwibasirwa n’umuyaga kurusha utundi ni Nyagatare na Gatsibo (ahegereye Nyagatare), Kirehe, Ngoma, Bugesera hamwe n’ahitwa mu Mayaga mu turere twa Ruhango, Nyanza na Gisagara hamwe n’uduce tw’uturere duhana imbibi n’utwo twavuzwe.
Ahandi umuyaga uza kunyura nk’uko Meteo Rwanda ibivuga ni i Burengerazuba n’Amajyaruguru mu turere twa Rutsiro, Rubavu, Nyabihu na Musanze, ndetse n’uduce tuhegereye twa Burera, Gakenke na Ngororero.
Umuyaga kandi uteganyijwe mu Karere ka Rusizi n’amajyepfo y’i burengerazuba bwa Nyamasheke, nk’uko inama ku iteganyagihe yatanzwe na Meteo Rwanda kuri uyu wa gatanu ibigaragaza.
Meteo Rwanda ivuga ko uyu muyaga uza kuba ufite umuvuduko wa metero zibarirwa hagati y’esheshatu (6) na 12, cyangwa ibirometero bibarirwa hagati ya 21.6 ku isaha (21.6km/h) na 43.2km/h.
Meteo ikavuga ko mu ngaruka ziteganyijwe kubera uyu muyaga, hari ukwangirika kw’ibimera n’ibihingwa ndetse n’umukungugu ushobora kubangamira ingendo ndetse ugatera ingaruka ku buzima.
Mu zindi ngaruka zikunze kwigaragaza nk’uko Meteo Rwanda yakomeje ibigaragaza, ngo hari ukwangirika kw’ibikorwaremezo nko kuguruka kw’ibisenge by’inzu n’izindi nyubako.

Ohereza igitekerezo
|