Mu Rwanda kuba umutagatifu birashoboka - Padiri César Bukakaza

Mu kwizihiza umunsi w’abatagatifu bose ku itariki 01 Ugushyingo 2014, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kirehe Diyosezi ya Kibungo, César Bukakaza, yijeje ko kuba umutagatifu ku Munyarwanda bishoboka ngo icyangombwa ni igukora ugushaka kw’Imana.

Padiri Bukakaza yatangiye asobanura ko abantu bashobora kwibeshya bakagira ngo umutagatifu ni umuntu w’ikimanuka utari umuntu nk’abandi nyamara ngo umutagatifu ni umuntu nka njye nka we n’undi uwariwe wese ariko akaba afite umwihariko ukomeye cyane.

Umutagatifu ngo ni umuntu ubaho mu butungane, wumvise ijambo ry’imana akagerageza kurikurikiza no kuritoza abandi, agatanga urugero rwiza haba mu magambo no mu bikorwa bihesha Imana icyubahiro n’ikuzo agakora ibikorwa by’urukundo bikomeye cyane kuburyo ashimwa bigatuma yakirwa mu bwami bw’Imana.

Muri Afurika hari abatagatifu batandukanye ariko by’umwihariko mu bihugu duturanye bibiri hari abatagatifu bazwi. Muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo hari mutagatifu Anuarita hanyuma muri Uganda hari abatagatifu benshi barimo ba Kizito ba Karori Ruanga na bagenzi babo bahowe Imana.

Padiri Bukakaza yemeza ko mu Rwanda naho hari abatagatifu uretse ko batarandikwa mu gitabo cy’abatagatifu; ngo hari anketi irimo gukorwa n’abahanga ba Kiriziya n’abarayiki bityo umunsi umwe bakazagaragazwa bagashyirwa mu bitabo bya Kiriziya nabo bakajya bibukwa.

Ngo hari Abanyarwanda bagenda bazamura amajwi bavuga ko kanaka yabaye mu butungane ndetse hari n’ibitabo by’abarayiki bigenda bisohoka byose bizifashishwa muri anketi zikorwa hatoranywa umutagatifu.

Padiri Bukakaza ati “Nta kabuza rero uko ibihe bizahora bisimburana u Rwanda ruzabona abatagatifu bandikwa muri ibyo bitabo bya kiriziya batangarizwe isi yose”.
Nubwo Padiri Bukakaza afite icyizere ko mu Rwanda hazaboneka abatagatifu yirinze kugira amazina atangaho urugero avuga ko ibyiza ari ukubiharira inzego zibishinzwe.

Ati “ushaka kumenya ingero nziza z’abantu wasoma ibitabo by’abarayiki wabonamo angero nziza z’abantu bagiye bagaragaza inzira z’ubutungane. Twizere ko abo banditse muri ibyo bitabo bazakorwaho anketi bikemerwa bakandikwa mu bitabo by’abatagatifu”.

Ushaka kuba umutagatifu ngo arangwa n’ibikorwa byiza bihesha Imana icyubahiro bigaragarira mu rukundo rwa mugenzi wawe n’urukundo by’umwihariko rw’Imana yewe bikagaragarira no mu bwitange, ugakora witangira Imana na bagenzi bawe ndetse ugaharanira icyiza ukareka ikibi.

Padiri Cesar Bukakaza yemeza ko hari icyizere ko mu Rwanda hazaboneka abatagatifu bandikwa mu bitabo bya Kiriziya.
Padiri Cesar Bukakaza yemeza ko hari icyizere ko mu Rwanda hazaboneka abatagatifu bandikwa mu bitabo bya Kiriziya.

Umunsi w’abatagatifu bose waturutse mu kureba ukuntu abantu bagiye babaho bakurikiza Kristu, nuko mu mwaka wa 600 Papa Bonifasi IV areba abamaritiri (abahowe Imana) bari bamaze kwitangira Imana mu bihugu bitandukanye ashyiraho uyu munsi.

Padiri Bukakaza yasobanuye imwe mu migenzo ya Kiliziya Gatolika

Kigalitoday: Padiri, mwigisha indangakwemera ngo harahirwa abakene k’umutima kuko ingoma y’ijuru ari iyabo, ese umukristu ntashobora kubyumva nabi bikamutera guharanira ubukene ?

Padiri Bukakaza: Nibyo koko mu kinyarwanda cyacu gukena ku mutima ni ikintu kibi ni umuntu wakumva ko afite umutima mubi ibimuvaho ari bibi ariko mu rwego rw’ivanjiri usanga ari imvugo idashatse kuvuga nk’uko tuyumva mu kinyarwanda.

Gukena ku mutima ni ukumva ko utihagije ukeneye Imana kumva ko ubukungu bwawe ari Imana kuba ubuze Imana ari ubukene bukomeye cyane ari ubutindahare, gukena ku mutima rero ni ukuvuga ko mu buzima bwawe bwose icyo ukwiye kwikungazaho ari Imana.

Kigalitoday: Iyo musabira roho zo mu purugatori muba mushaka kuvuga iki?

Padiri Bukakaza: Nibyo koko Kiriziya idushishikariza gusabira abacu bitabye Imana, Roho zo mu purugatori rero ni abacu bitabye Imana bataragera imbere y’ayo bakiri gusukurwa. Mu by’ukuri ku muntu gupfira mu butungane biragoye kandi na none ugomba kugera imbere y’Imana nta kibi kikurangwaho.

Purugatori ni inzira y’isukuriro kugira ngo ugere imbere y’Imana, niyo mpamvu abacu bapfuye tubasabira ngo abapfanye ibibi basukurwe, abo bakiri mu isukuriro bakenera amasengesho yacu ngo abafashe kuko na Yezu Kristu yagiye agaragaza ko ari ngombwa gusabira abitabye Imana kuko abenshi bamuganaga akabakiza akabasubiza ubuzima.

Kigalitoday: Bamwe bavuga ko uwapfuye ibye biba birangiye, ese mubibona mute?

Padiri Bukakaza: Eh uwapfuye ibye ntabwo biba birangiye, ndetse n’Abanyarwanda kera bataramenya n’ivanjiri bari bazi ko umuntu atagenda buheriheri niyo mpamvu bavugaga bati iyo umuntu apfuye ahinduka umuzima, bati hari umuzimu mwiza hakabaho n’abazimu bo kwitondera ndetse bagaterekera ngo adatera abasigaye.

Na bagenzi bacu b’Abanyafurika bari bazi ko iyo umuntu apfuye adahinduka ifumbire cyangwa ikindi kintu, ndibuka umusizi witwa Birago Diop mu gitabo cye avuga ko abacu bapfuye bari mu kayaga keza gahuhera bari mu migezi bari mu misozi mbese yashakaga kugaragaza ko abapfuye bakiriho, no mu gitabo cy’Abamakabe berekana ko makabe amaze gupfusha ingabo ku rugamba yabasabiye kugera imbere y’Imana yizeraga ko hari izuka.

Ndetse n’aho Yezu Kristu aziye yagiye atwigisha gusaba no gusabira abapfuye yarapfuye arazuka atwereka ko twese twahamagariwe kuzuka tutahamagariwe urupfu rw’iteka.

Kigalitoday: Kuri uyu munsi w’abatagatifu bose ni ubuhe butumwa mwageza ku bantu ?

Padiri Bukakaza: Abantu bose ko bagomba gukorera Imana kandi ko igihembo cyayo kibategereje, niyo mpamvu mbwira abantu ko twese tugomba guharanira ubutungane kugira ngo twese tuzagere mu buzima Imana yaduteguriye.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nubwo Padri yasobanuye ibi mubitekerezo bye ntabwo nemeranya nabyo kuko Ijambo ry’Imana rubisobanura neza.Yesu ati mwizere Imana nanjye munyizere munzuyadata hari amazu amazu menshi ngiye kubategurira ahanyu nzagaruka mbajyane. nusoma mugitabo cyammbere pawulo yandikiye abanyatesaroniki 4:13-18. havuga neza ibyo uko abapfuye bazazuka kandi numubwiriza yaravuze ati abazima baziko bazapfa ariko abapfuye ntacyo bazi.

uhereye kuri adamu wapfuye ugakomeza kuri basogokuru bacu ijambo ryImana ritubwirako basinziriye mugituro bategereje kumva ijwi ryImpanda miyo usomye mugitabo Ibyahishuwe 20:1-15 naho habisobanura neza rero.

mugusoza abapfuye bizeye umwami Yesu bazazuka nibumva ijwi rye. ikindi yavuze ntabikorwa byiza umuntu yakora byahesha umuntu agakiza ndetse nukwitwa batagatifu.

mugitabo cyabaroma handitse ayamagambo ngo

twakijijwe nubuntu kubwo kwizera Yesu, ntibyavuye kumirimo nibikorwa byacu byiza cyangwa kubahiriza amategeko nubwo ariyo abihamya ahubwo byaturutse kumaraso ya Yesu kristo watwitangiye tukiri abanyabyaha akadupfira akishyura igihano cyurupfu.Roma 3:21-31. Ndetse nigice cya kane Rom 4: 1-25. iyo usomye kino gitabo cyose hagaragaza ko ntamirimo yacu dukora yatuma tubona ubutagatifu uretse kwizera uwemeye kwakira igihano cyicyaha ariwe kristo Yesu.

Icyakora ibingibi byakwigishwa umuntu utarize bibiliya.

dore abatagatifu/Abera bibiriya yemera.

Murakoze.

rero ntaturerege ibyo byose Padiri yatubwiye bihabanye nabibiriya

NIYITEGEKA FRANCOIS XAVIER yanditse ku itariki ya: 22-07-2020  →  Musubize

njyewe nemera ko n’ubundi ko mu Rwanda hari abatagatifu rwose, njyewe nemera ko mu Rwanda hari abanyarwanda babashije cyangwa batunganiye Imana

sandrine yanditse ku itariki ya: 3-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka