Mu Rwanda baracyifashisha ibikoresho bikonjesha bihumanya ikirere
Mu ntangiriro z’umwaka utaha ibihugu byasinye amasezerano yo kureka gukoresha ibikoresho bikonjesha (Air Condition na Frigo), bihumanya ikirere bizatangira kubisimbuza, bityo n’ibindi bihugu bitasinyeaya masezerano biboneraho kuyasinya.
Byavugiwe mu nama mpuzamahanga yiswe ‘Africa Cooling Efficiency’ yabereye i Kigali kuri uyu wa 21 Werurwe 2018, ikaba yari igamije kureba uko amasezerano ya Montreal Protocol agamije kugabanya imyuka yangiza ikirere ashyirwa mu bikorwa.
Iyo nama yateguwe na Minisiteri y’ibidukikije n’umutungo kamere (MINIRENA), ku bufatanye n’imiryango mpuzamahanga itandukanye yita ku kurwanya iyangirika ry’ikirere.
Minisitiri wa MINIRENA, Dr Vincent Biruta, avuga ko bitarenga Mutarama 2019 ibikoresho bikonjesha byangiza ikirere bizatangira gusimbuzwa.
Yagize ati “Kugira ngo ariya masezerano atangire kubahirizwa, ibihugu 20 byagombaga kuba byarayemeje burundu none bimaze kuba 28 kandi n’u Rwanda rurimo. Muri Mutarama 2019 ibyo bihugu bizatangira gusimbura ibyo bikoresho cyane ko byanatanze na gahunda bizagenderaho”.
Arongera ati “Ikindi ni uko tuzaba turimo tunareba ibindi bikoresho bikonjesha bikoresha umwuka udahumanya ikirere ndetse binakoresha ingufu z’amashanyarazi nke. Ibyo ni byo bizagenda bisimbura ibyari bisanzwe”.
Dan Hamza-Goodacre, umuyobozi wa Kigali Cooling Initiative, avuga ko kimwe mu bibazo iyi gahunda ifite ari imyumvire y’abantu itarazamuka ngo bamenye akamaro kayo ku bijyanye no kurengera ibidukikije.
Icyakora ngo hazashyirwaho uburyo bwo gusobanurira abaturage ikoranabuhanga ibyo bikoresho bifite n’akamaro karyo, bikazatuma Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange babyitabira.
Umuyobozi wa gahunda ya Rwanda Cooling Initiative, Morris Kayitare, avuga ko icyo bagiye gukora ari ugukangurira Abanyarwanda kuzitabira ibyo bikoresho bishya.
Ati “Twatangiye gukangurira abaturage kuzitabira ibyo bikoresho bishya bidahumanya ikirere kandi bidahenze kubitunga kuko bikoresha umuriro muke. Ku isoko bizaba bifite ikirango kibitandukanya n’ibisanzwe bityo umuturage agure nta kwibeshya”.
Ikindi ngo kigiye kurebwa ni uburyo abacuruzi bazabona ibyo bikoresho byujuje ubuziranenge bakabizana ku isoko, ndetse n’uko ababikeneye bazabibona bitabavunnye, byaba ngombwa na Leta ngo ikaba yashyiraho uburyo bwo kuborohereza kubibona.
Biteganyijwe ko mu myaka 100 iri imbere ubushyuhe buzagabanukaho 0.50C niba ibihugu byose by’isi byubahirije ayo masezerano.
Abahanga muri urwo rwego bakemeza ko icyo kigero cy’igabanuka ry’ubushyuhe ari kinini cyane ugereranyije n’ubuhari ubu.
Ohereza igitekerezo
|