Mozambique: Ambasaderi wa EU yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Cabo Delgado

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) muri Mozambique, Antonino Maggiore, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, ku cyicaro giherereye i Mocimboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado.

Uru ruzinduko rwabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023, Ambasaderi Antonio yari aherekejwe n’Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’amahugurwa mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri Mozambique, Brig Gen Comodore Martins de Brito.

Aba bayobozi bakiriwe n’Umuyobozi w’inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Gen Maj Nkubito Eugene, abasobanurira uko umutekano uhagaze mu bice bitandukanye inzego z’umutekano z’u Rwanda na Mozambique zihuriyeho.

Ambasaderi Antonino yashimye ubufatanye bwaranze inzego z’umutekano z’u Rwanda na Mozambique, avuga ko ari ugero mu kugarura amahoro no kwimakaza umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado.

Yakomeje ashimira ibikorwa byakozwe mu gufasha abaturage muri zimwe muri serivisi, zigamije kuzamura imibereho harimo no gutanga ubuvuzi. Yiyemeje kandi ko agiye gukora ubuvugizi kugira ngo ashishikarize imiryango itari iya Leta, gutera inkunga no gutanga ubufasha ku baturage bakomeje gusubira mu byabo.

Mu nama y’ihuriro ‘Schuman Security and Defence Forum’, yari igamije kwiga ku bufatanye bwa Gisirikare n’Umutekano yateraniye i Brussels mu Bubiligi ku ya 21 Werurwe 2023, u Rwanda rwashimiwe uruhare rukomeye rugira mu kwimakaza umutekano ku mugabane wa Afurika.

Mu mpera z’umwaka ushize, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wemeje inkunga ya miliyoni €20 (miliyari zisaga 20Frw), yo gushyigikira ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda bigamije kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, mu Majyaruguru ya Mozambique.

Iyo nkunga n’izindi zigamije gushyigikira ibikorwa bya gisirikare, zinyuzwa mu kigega cyashyiriweho gutera inkunga ibikorwa bigamije amahoro, European Peace Facility (EPF), cyashyizweho mu 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka