Minisitiri Utumatwishima yavuze uburyo umurwayi yamusetse bigatuma asubira kwiga
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, avuga ko nk’umuganga yize kubaga nyuma y’uko umuturage amuneguye.

Yabibwiye urubyiruko ruhagarariye urundi rwo mu Ntara y’Amajyepfo mu nama bagiriye i Huye kuri uyu wa 5 Werurwe 2025, agamije kubashishikariza kwihangira imirimo, anabereka ko inzira yihuse yo kutagwa mu bushomeri ari ukumenya umwuga.
Yagize ati "Mbere nari umuganga uzi gusuzuma neza, ariko byaba ngombwa ko umurwayi abagwa nkamwoherereza undi muganga. Rimwe umuturage nari nasuzumye agarutse kundeba, atazi n’izina ryanjye, avuga ko muganga ashaka ari wa wundi uzi gusuzuma ariko utazi kubaga. Babimbwiye nahise mfata icyemezo cyo kujya kwiga kubaga, kubera ko nabonye umuturage yari yancishijemo ijisho."

Yaboneyeho gushishikariza urubyiruko kutabaho nta mwuga bazi, kuko imirimo y’amaboko ari yo itanga akazi. Yagize ati "Akarimo k’amaboko ni ingenzi. Umujene udafite umurimo w’amaboko azi ntaho agera. N’ubwo wakwiga ukaminuza, iyo wongereyeho umurimo w’amaboko biragufasha."
Yaboneyeho no gusaba abigisha urubyiruko ibijyanye no kwihangira imirimo kuba bafite umurimo na bo bahanze, batangaho urugero, naho ubundi ibyo bababwira babifata nk’ibigambo, ugasanga babaza ngo ese ibyo utubwira wowe wabishobora?

Ati "Nujya imbere y’abajene ubabwira kwihangira imirimo ujye ubanza ukore, ubereke icyo wagezeho."
Yanashishikarije abahagarariye urubyiruko kugira amatsinda rubarizwamo, kuko uri wenyine, adafite uwo bungurana ibitekerezo, ntaho agera.
Ati "N’uzabura itsinda ajyamo azajye muri korari. Mushobora kubahuriza no mu bimina, bajya bahuriramo bakanazigama."


Ohereza igitekerezo
|
twese twiharyire umurimu tuda teze amabo kore ta