Minisitiri Utumatwishima yarangiye urubyiruko aho rwakura amafaranga

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yabwiye urubyiruko rwitabiriye umuganda wihariye w’urubyiruko, aho wabereye ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Gisagara, kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ukwakira 2024, ko imishinga irengera ibidukikije ihabwa amahirwe menshi.

Minisitiri w'Urubyiruko yarurangiye aho rwakura amafaranga yo kwiteza imbere
Minisitiri w’Urubyiruko yarurangiye aho rwakura amafaranga yo kwiteza imbere

Ni urubyiruko rubarirwa mu gihumbi rwari ruteraniye ahitwa kuri Buzana mu Murenge wa Kibirizi, Akagari ka Kibirizi, Umudugudu wa Ruhuha mu Karere ka Gisagara, aho rwateye ibiti bibarirwa mu bihumbi 11.

Minisitiri Utumatwishima yabwiye urubyiruko ko uruhare rwabo rukenewe mu kurengera ibidukikije, cyane ko ari rwo rugize igice kinini cy’abaturarwanda, dore ko 73% ari bo bari munsi y’imyaka 35.

Yagize ati "Isi turimo guha abato ndetse n’isi turi kubaremera ejo hazaza, batagize uruhare mu kuyirinda none yazababera mbi kurusha iyo turimo muri ino minsi. Kandi no muri iyi minsi murabona ko ari Ibiza mu Rwanda birahari, imihanda irasenyuka, abaturage bitaba Imana kubera Ibiza. Ibiza ni kimwe mu bihangayikishije iyi si."

Yaboneyeho no kubashishikariza gukora imishinga batanga muri Youth Connekt, aho imishinga myiza iterwa inkunga y’amafaranga hagati ya miliyoni imwe na miliyoni 25.

Ababarirwa mu bihumbi bitandatu bitabiriye umuganda wo gutera ibiti mu Karere ka Gisagara
Ababarirwa mu bihumbi bitandatu bitabiriye umuganda wo gutera ibiti mu Karere ka Gisagara

Yagize ati "Nababwira ko umuntu wese washyira imbaraga mu guteza imbere ibidukikije, no kurinda ubutaka, no kongera amashyamba, no kongera ibiti, ari we uri imbere mu guhabwa amafaranga yo kwiteza imbere no gukora umushinga we neza. "

Ibiti byatewe si inturusu nk’uko bikunze kugaragara ku haterwa amashyamba ku buso bunini, cyane ko ahatewe uyu munsi ari kuri hegitari esheshatu, ahubwo hatewe imigote, imyungo n’imihumuro.

Phocas Mureramanzi ukuriye ishami rishinzwe imirama n’imbuto by’ibiti mu Kigo cy’Igihigu gishinzwe Amashyamba, avuga ko ubwo bwoko bwatewe bwihanganira ihindagurika ry’ibihe kuko na kera kose byahoze mu Rwanda, bikaba kandi bitangiza ubutaka kuko amababi abivaho abora agatanga ifumbire.

Agira ati "Ibiti gakondo byihanganira imihindagurikire y’ikirere kuko bikoresha amazi makeya, ni ibiti kandi bifasha mu kurinda urusobe rw’ibinyabuzima, bikarwanya isuri. Ni ibiti kandi bivangwa n’imyaka bifasha ubutaka kugarura imiterere myiza bityo imyaka ikera neza."

Yungamo ati "Kandi ni ibiti na byo bikura bikavamo imbaho."

Urubyiruko rwitabiriye umuganda rwari rutewe ishema no gushyiraho uruhare rwabo mu kurengera ibidukikije.

Ibiti byatewe si inturusu ahubwo ni imyungo, imigote n'imihumuro
Ibiti byatewe si inturusu ahubwo ni imyungo, imigote n’imihumuro

Esther Niyogisubizo ufite imyaka 16 yagize ati "Naje mu muganda kugira ngo dutere ibiti, turwanye ishuri, kandi tubone n’umwuka mwiza wo guhumeka."

Irené Niyomugabo ufite imyaka 15 na we ati "Nateye ibiti nka 50. Nabikuraga ku modoka ngenda nshyira mu myobo, ishashi nkayishyira aho bari batweretse."

Ku bijyanye n’impamvu ishashi yari ihumbitsemo igiti atayijugunyaga aho abonye, yagize ati "Ni uko iyo yegereye igiti ikizonga, kuko itabora, ikaba itavamo ifumbire."

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérome Rutaburingoga, avuga ko muri uyu mwaka mu Karere ayobora bazatera ibiti ibihumbi 100. Bizatanga akazi ku rubyiruko kuko ruhabwa akazi ko kubihumbika ndetse no kubungabunga ibyamaze guterwa mu gihe cy’amezi 10.

Urubyiruko rwabwiwe ko imishinga iganisha ku kurengera ibidukikije ihabwa amahirwe menshi
Urubyiruko rwabwiwe ko imishinga iganisha ku kurengera ibidukikije ihabwa amahirwe menshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka